Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Bavuga ko ikorwa ry’umuhanda ryabasize mu manegeka

Tuesday 17 June 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko ikorwa ry’umuhanda muri uno Murenge batuyemo, byasize bibashyize mu manegeka, ngo aho mu ikorwa ryawo, abawukoze bagiye basiba inzira zigera mu makaristiye ndetse no mu masanteri y’ubucuruzi.


Uyu muhanda uturuka ku ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA, ugakomeza ugahura n’uva mu Mujyi wa Rubavu ugana mu Karere ka Karongi, hari abaturage bagaragaraza ko nubwo bishimiye ikorwa ryawo ariko nanone abawukoze basa nkabirengagije inzira nyabagendwa zari ziwushamikiyeho.


Nyiraturatsinze Christine, utuye mu Mudugudu wa Nyaruhonga, mu Kagari ka Kiraga, mu Murenge wa Nyamyumba.


Ati" Ubwo nyine twasigaye ahantu hejuru cyane, badusize mu manegeka, nta tuyira badusigiye, mbese badusize ahantu hakure, ku buryo niyo umuntu ari mu muhanda agatabaza, tuba turi kumwumva ariko kugirango tuzamugereho aba ari ikibazo."


Hari abagaraza ko ikorwa ry’umuhanda ryabasize mu manegeka

Ibi kandi bishimangirwa na Ndutiye Jean Baptiste, Umuyobozi w’Umudugudu wa Bucyiro, mu Kagari ka Cyiraga mu Murenge wa Nyamyumba, agaragaza ko kino kibazo giteje akaga ku baturage baturiye uno muhanda nko guteza impanuka zikomeye.

Yagize ati" Impanuka zirahaboneka cyane, kimwe nkuko hari n’umukecuru waguye hariya tugahita tumushyingura, utu dusikariye natwo inkangu iyo zaje zihita zifunga tuno dusikariye tukabura aho tunyura."


Ndutiye Jean Baptiste, Umuyobozi w’Umudugudu wa Bucyiro, mu Kagari ka Cyiraga mu Murenge wa Nyamyumba, agaragaza ko kino kibazo giteje akaga ku baturage baturiye uno muhanda nko guteza impanuka zikomeye.

Basaba inzego z’ibishinzwe gukurikirana kino kibazo, hanyuma izi nzira bagaragaza ko zari zibafatiye runini zigakorwa.

Ufitabeza Jean d’Amour, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, agaragaza ko kino kibazo nk’ubuyobozi bukizi, ndetse nicyo buteganya kugikiraho.

Ati" Nkuko mwabonye uriya muhanda niba mwarawutembereye, ukoze ku musozi, ahantu hafite ubuhaname burebure, kugirango ukorwe byaba ngombwa ko bacukura nyine bajya hasi ubwo rero habayeho ko haraho utuyira twajyaga mu ngo z’abaturage dusa nkaho hajemo umukingo muremure, ariko wabonye ko hari amasikariye bacaho bagenda n’amaguru."


Ufitabeza Jean d’Amour, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, agaragaza ko kino kibazo nk’ubuyobozi bukizi, ndetse nicyo buteganya kugikiraho.

Yakomeje agira ati" Gusa hari ahagaragara nkaho hafite inzira ntoya ho hazakorwa inyigo, hategurwa inyigo kugirango habe hacishwa umuhanda ukata muri karitsiye ku buryo na moto icaho, ibyo rero birigwaho, bizacyemuka kandi mu gihe kitarambiranye".

Umurenge wa Nyamyumba, ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rubavu, ariko kandi ukorerwamo ibikorwa by’ubukerarugendo, igenda izanwamo ibikorwaremezo bitandukanye nk’imihanda ya kaburimbo ifasha mu guteza imbere abawutuye ndetse n’abawugana.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru