Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rubavu: Haburijwemo umugambi w’abari bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu

Tuesday 5 November 2019
    Yasomwe na

Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano zari mu kazi, mu karere ka Rubavu hateshejwe abantu bataramenyekana bageragezaga kwinjiza mu gihugu ibiro 75 by’urumogi.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi mu kagari ka Hehu mu mudugudu wa Humure.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Emmanuel Kayigi yavuze ko hari mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo rishyira tariki ya 04 ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano bari mu kazi, abaturage babahaye amakuru ko hari abantu bari bwinjize mu gihugu ibiyobyabwenge.

Ntibyatinze koko muri iryo joro baza kubona abantu bikoreye imifuka ku mitwe bikanze abashinzwe umutekano ibyo bari bikoreye babikubita hasi bariruka.
Yagize ati “Bamaze kwikanga inzego z’umutekano zari mu kazi ibyo bari bikoreye babikubita hasi bariruka, Abapolisi n’izindi nzego z’umutekano bari kumwe bahise bajya kureba basanga n’imifuka yuzuyemo ibipfunyika binini by’urumogi.”
CIP Kayigi yakomeje avuga ko nubwo abo bantu bahise biruka bakaba bakirimo gushakishwa, aho babikura hazwi kuko bari babikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerezazuba yaboneyeho kwibutsa abantu bagifite ingeso yo kwinjiza mu gihugu no gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose ko bitazabahira kubera imikoranire myiza y’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Yagize ati “Binyuze mu biganiro tugirana n’abaturage icyo dukora ni ugukomeza kubakangurira kureka ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane kujya kubitunda babizana hano mu gihugu. Bagomba kumenya ko ibihano ku byaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byiyongereye harimo n’igihano cyo gufungwa burundu.”

Yakomeje yibutsa abaturage ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu aho ababikoresha usanga akenshi ari nabo bakora ibindi byaha bihungabanya umutekano w’igihugu bikabaviramo gufungwa.

Imiryango myinshi ihora mu makimbirane ntitere imbere kubera umwe mu bagize umuryango ukoresha ibiyobyabwenge, hari abafata ku ngufu abana b’abkobwa, urugomo n’ibindi byaha bitandukanye.

Ibiyobyabwenge byafashwe byahise bishyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu gihe hagishakishwa abari barimo kubyinjiza mu gihugu.

Inkuru dukesha IGIHE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru