Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Hari abimwa ifumbire y’ikawa igahabwa ab’ibisheke

Friday 7 February 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, bagaragaza ko babona ifumbire y’intica ntikize ahubwo ugasanga yahawe abahinzi b’ibindi bihingwa nk’ibisheke.

Ubusanzwe iyi fumbire bayihabwa ku bintu no ku kigero umuhinzi akeneye, ariko ubungubu ngo basigaye babona nkeya, ku buryo babona bizabatera igihombo, hanyuma indi isigaye hakaba ubwo igurishwa mu buryo butemewe abandi bahinga indi myaka nk’ibisheke, bakaba ariho bayifumbiza.

Ibi bishimangirwa n’umuturage witwa Muhigirwa Valens, akaba ari umwe muri bano bahinzi ba kawa muri Nyamyumba.

Yagize ati: "Mbere bampaga umufuka, none bampaye ibiro makumyabiri na birindwi (27) gusa, ibyo biro byakwira ikawa mfite? Buriya izasigaramo bayigurishe, [ avuga ko bayigurisha ku bahinzi b’ibisheke]".

Uyu muturage akomeza asaba abarebwa n’iki kibazo kugikurikirana, hanyuma ifumbire igahabwa abahinzi ba kawa yagenewe, aho guhabwa abo yita abamamyi".

Ruhanika Apollinaire, nawe ni undi muri bano bahinzi ba kawa bafite ikibazo cy’ifumbire, agaragaza ikibazo cyo guhabwa ifumbire mu buryo babona budasobanutse, agataka n’igihombo abona kizamutera.

Yagize ati: "Njyewe bangeneraga ibiro mirongo ine na bitanu (45), ejo bundi niho bampaye ibiro cumi na bibiri (12), ndababwira nti none ko iyi fumbire itazajyamo, ngo twara iyo niyo bakugeneye".

Uyu kandi asaba ko bajya babaha ibiro byuzuye, cyangwa abayibaha niba bagira ngo bazayinyereza, bajye baza babaterere mu ikawa isigaye bayijyane.

Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Ubuhinzi, Murangwabugabo Jean Claude, yatangarije Mama Urwagasabo TV, ko bino bibazo bigendanye n’imfumbire nkeya ihabwa abahinzi b’ikawa bihari muri kano Kagari ka Kinigi.

Yagize ati: "Ifumbire itangwa na NAEB, ubu rero iy’uyu mwaka bayitanze ku kigereranyo cya mirongo itatu ku ijana (30%). Rero nk’akarere icyo twakoze ni ubuvugizi ku buryo iriya fumbire yaboneka ku bacuruzi b’inyongeramusaruro, ku buryo umuhinzi yajya ayigura nk’ibisanzwe kuri Nkunganire".

Yakomeje agira ati "Kinigi twahakoreye ubugenzuzi bw’iminsi itatu, twabonyemo abantu mirongo ine na babiri (42) bafashe ifumbire batayemerewe, raporo yarakozwe dutegereje ko ishyikirizwa inzego z’ibishinzwe ".

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko bashishikariza abahinzi b’ikawa gukoresha n’ifumbire y’imborera nayo ngo n’ingenzi.

Abahinzi b’ibisheke nibo basigaye babona ifumbire ya Kawa

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru