Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rubavu: Ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze kuba ingorabahizi

Tuesday 9 July 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Buhaza na Rukoko mu murenge wa Rubavu barinubira kuba babona amazi rimwe na rimwe, ibintu bavuga ko bibangamira iterambere ryabo, ubuyobozi bwaka karere bwo buvuga ko bari gutegura gahunda yo gusaranganya amazi mu buryo bungana mu gihe hagitegurwa uburyo bwo kuyongera.

Dusengimana Jean Damascene utuye mu Murenge wa Rubavu, mu kagari ka Rukoko, mu mudugudu wa Isangano, avuga ko mu mudugudu batuyemo amavomo ahari atajya atanga amazi, bityo bagomba kujya kuyashakira ahandi, ibintu bibazitira mu kwiteza imbere.

Yagize ati: "Muri iki gihe twitegura amatora twishimira ko twabonye amashanyarazi, ariko ikibazo dufite muri uyu mudugudu wacu ni amazi. Dufite amavomero bubatse ariko amaze imyaka itanu(5) nta mazi ahaba. Ntituzi niba ayo mavomero yarapfuye ariko ni ikintu kiduhangayikije kuko kiratubangamiye.

Uyu muturage yavuze ko bamara icyumweru mu mudugudu atuyemo batarabona amazi.

Ati: "Muri uyu mudugudu wacu mu cyumweru ntitujya tubona amazi na rimwe; keretse abantu bafite amazi mu ngo nibo bajya bayabona kandi nabwo akaza nijoro. Iyo ubyutse ukajya kureba ko wavoma yo usanga yagiye. Ubwo rero niyo mpamvu nawe (umunyamakuru) usanze niriwe hano ku mugezi aho kujya gushaka ibitunga umuryango wanjye".

Umwana wiga mu mwaka wa kane mu mashuri abanza avuga ko atabona uburyo yisukura neza, kubera badafite amazing ahagije.

Ati: “Twebwe kugira ngo tugere ku mugezi uriho amazi tuza kuyavoma muri uyu mudugudu wa Karukogo tuvuye mu mudugudu w’Isangano, ubwo rero kubera amazi adahagiye ntabwo mbona uko nisukura neza.”

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa avuga ko bagiye gukomeza kunoza uburyo bwo gusangira amazi ahari.

Ati: ”Uriya murenge wa Rubavu wahoze ari umurenge w’icyaro udatuwe cyane, ariko nyuma hagize abimukira benshi bituma igenamigambi ryari ryarahakorwe risa nkaho ritagihagije kuri ubu. Ubu rero turakora ibishoboka byose hajyeho uburyo bwo gusangira amazi mu buryo butuma bagenda bayabona.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage baba bihanganye hagategurwa uburyo bwo kuzongera amazi mu buryo batazongera kwirirwa ku zuba bategereje amazi.

Ati” Abaturage babe bihanganye babe basangira ayo ahari; kuko nk’ubuyobozi bw’akarere dufatanyije na WASAC tuzabanze dutegure uko twakongera ayo mazi kuko bigaragara ko yamaze kuba make bijyanye n’uko akenewe.

Nibura ngo mu mirenge yegereye ibirunga ibarizwa mu karere ka Rubavu kateganyijwe imishinga yo kwongera amazi muri iyo mirenge kuko ayo bari barahashyize yamaze kuba make. Iyo mirenge irimo Bugeshi, Mudende, Busasamana, Kanzeze ikaba igiye kuzongererwa amazi kugira ngo abaturage babashe kubona amazi meza ahagije.

Ivomero ntiriheruka amazi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru