Abatuye mu midugudu igera kuri 20 yiganjemo iyo mu Kagari ka Kiraga mu murenge wa Nyamyumba ho mu karere ka Rubavu babayeho mu buzima bugoye kuko nta mazi meza yo kunywa bagira.
Bavuga ko bibatera indwara zituruka ku mazi mabi bakoresha bakanayanywa.
Ubuyobozi nabwo bwemeza ko iyo midugudu 20 muri 48 igize uyu murenge nta mazi meza igira.
Sindikubwabo Theodore, ni umwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Burushya, yavuze ko hari amasoko akoreshwa adatunganyijwe, imwe muri uyu mudugudu ihuriraho, indi ikaba iri mu mudugu wa Buhogo.
Avuga kuri uyu mugenzi udatunganyije neza wo mu mudugudu wa Buhogo, yavuze ko bajya bavoma amazi atemba kubivovo atameze neza.
Ati: "Iyubakwa ry’umuhanda, niho wagiye wangirika, ahantu amasoko yavaga, bahayoborera amabize (inzira z’amazi zica munsi y’umuhanda) acamo amazi, birangira nubundi amasoko yimutse, abaturage usanga tuvoma amazi atemba yo kubivovo, ntabwo aba ameze neza."
Undi muturage twavuganye ukoresha uyu mugezi, wo mu mudugudu wa Buhogo, mu kagari ka Kiraga, witwa Mutabazi Innocent, ngo bategereje ko ababishinzwe bakemura iki kibazo ngo babone amazi meza baraheba.
Yagize ati: "Bari bavuze ko bazaza bakawimura, bakaduha andi mazi, abaturage barategereje ko iryo vomero rizakorwa biranga, bari bavuze ko uruganda rw’ikawa rwari rwayoboyeyo amazi arirwo ruzubakira abo abaturage rukahazana amazi, barategereje baraheba".
Aba baturage kandi bagaragaza impunge zituruka ku kuba bakoresha aya mazi yanduye, bagasaba ubuyobozi gushakira igisubizo kino kibazo.
Kuri iki kibazo, umunyamabanga shingwanikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, yatangarije Mamaurwagasabo ko iki kibazo cy’ibura ry’imigezi ifite amazi meza muri Nyamyumba atari umwiharika wo muri Kiraga gusa ahubwo ko ari ikibazo rusange muri uyu murenge, gusa ngo ko iki kibazo kiri mu byihutirwa, ngo muri uno murenge mu kubibonera ibisubizo birambye.
Ati: "Mu murenge wa Nyamyumba dufite imidugudu 48, yose ntabwo ariko igeramo amazi, dufite imidugudu ndumva ari 20 yose itageramo amazi meza, ibikorwa remezo by’amazi birimo kubakwa ariko ntibirashobora kuhagera hose, byibura bimaze kugera kuri 20 kuri 48".
"Ubwo rero ndumva bari muri iyo gahunda, ikibazo turakizi ko gihari, kirahangayikishije, ku buryo byashyizwe mu ngengo y’imari y’imishinga yihutirwa, muri gahunda y’akarere kugirango turebe ko cya cyemurwa mu maguru mashya".


















