Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Nubwo bishyira ubuzima bwabo mu kaga, abanyozi banze kureka gutwara bafashe ku makamyo

Tuesday 11 March 2025
    Yasomwe na

Mu mujyi wa Rubavu, haracyagaragara abanyonzi batwara amagare bakigenda bafashe ku makamyo iyo ari kuzamuka, ibi bikorwa bibujijwe cyane ko bishobora guteza impanuka, bigashyira ubuzima mu kaga cyane ku babikora.

Ku bakibikora, hari impamvu zitandukanye zitangwa n’abanyonzi ubwabo, birimo nko gushaka kwihuta.

Iradukunda Danny na Ndagijimana, basanzwe bakorera akazi k’ubunyonzi mu mu Karere ka Rubavu, twabegereye batubwira kuri kino kibazo bahora babuzwa na polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda (traffic police).

Iradukunda yagize ati: "Baba bari kugira ngo bazamuke bihuta mu gihe ubusanzwe arasunika, akagenda yihuta akagerayo, ariko nyine biriya bintu si byiza. Hari benshi, ndabyumva, nanjye hari igihe njya mbabona ariko nyine inama nabagira nuko babireka bagakoresha umuhanda uko bigenewe, bagakomeza bakagerayo amahoro."

Ndagijimana nawe ati: "Impamvu babikora nuko baba bagiye gutaha ahantu kure, niyo mpamvu, ngo bifashisha kuba bafata ku modoka."

Icyakora abanyozi ubwabo bagaragaza ko bazi ingaruka ibi bishobora kubagiraho, nubwo hari abinangira bakabikora.

Ruzuzura Emmanuel, nawe ni undi munyonzi ukorera muri kano Karere ka Rubavu.

Ati: "Inama nagira bagenzi banjye, gufata ku modoka rwose, nawe urebye ukuntu imodoka iba iri kugenda, iri ku muvuduko nk’uwa mirongo itandatu ugasanga ayifasheho nka za Hoho, biba ari ikibazo."

Ubumuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Bonaventure, arasaba abanyozi bakirangwa n’ibi bikorwa kubireka, ubundi bagakoresha umuhanda uko bikwiye.

Yagize ati: "Nibyo, abanyonzi bakunze kugarara bafashe ku makamyo bari mu rugendo, nyamara ibi ni ibikorwa bitemewe kandi biteje akaga, gutwara igare umuntu afashe ku ikamyo bishobora kugira ingaruka zikomeye; kuko iyo w’umunyonzi, atsikiye cyangwa ikamyo igahagarara mu buryo butunguranye bishobora kubamo impanuka ikomeye ishobora gutwara ubuzima."

Yakomeje agira ati: "Ni ngombwa ko abanyonzi birinda imyitwarire ibashyira mu kaga, icyo tubasaba ni ugukoresha muhanda mu buryo butekanye".

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru