Umukecuru witwa Mukabaziga Foromina utuye mu mudugudu wa Buvano, mu kagari ka Busoro, mu murenge wa Nyamyumba arasaba ubufasha nyuma yaho avuga ko hari abashaka kumunyaga ibye agasigara iheruheru.
Mukabaziga yavuze ko uwari umugabo we Kwitonda Thomas bari bashakanye, hanyuma hakaba hari abana babiri yari yaramusanganye yarabereye mukase, none avuga ko ubu bashaka kumutwara imirima ye hamwe n’inzu atuyemo, ngo kandi aho bagiye bamurega yarabatsinze ariko bakaba badashaka kuva kwizima ngo bamurekere ibintu bye.
Mukabaziga ati" Ikibazo mfite n’abakobwa ba Kwitonda Thomas ( bari barashakanye), ikibazo dufitanye bajya kundega nkabatsinda, ubwa mbere bandeze mu mudugudu ndababwira ati niba hari imirima mushaka kandi so yarabahaye, niba aho mfite muze tuhagabane, baranga, banze bagenda i Gisenyi kuri MAJ tuvayo, niyi nzu bayishyiramo, kandi yubatswe n’umwana wanjye, Uwimana Samuel, naho ndabatsinda)".
Gusa uyu mukecuru nubwo avuga gutya, umwe muri aba, avuga ko bamuzengereje witwa Ayinkamiye ibi avuga ko atari byo, ko ahubwo ko urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cy’Abunzi nabo baciye runo rubanza.
Ati" Umwanzuro w’Abunzi b’akagari n’Abunzi b’umurenge wateshejwe agaciro mu rukiko, bantegeka ko twasubira mu miryango, iyo kayi y’Umuryango yamara kuboneka, ufite inyungu mu rubanza akazarusuburishamo, agakomeza akaburana".
Uyu kandi Ayinkamiye yatangarije Mamaurwagasabo ko ateganya gukomeza kuburana, kandi ko iki cyemezo by’abunzi kuri kino kirego urukiko rwagitesheje agaciro ngo kubera ko batemerwe kuburanisha urubanza ruregwamo ibintu bifite agaciro kagera kuri Frw .
Frw 40 000 0000.
Ninde muraba uburana amahugu?
Umunyamabashingwabikorwa w’akagari ka Busoro, Kaberuka Innocent ndetse wanagejejwe kino kibazo nawe yatwemereye ko acyizi, gusa atwemerera ko abona uwo mu cyecuru arengana.
Ati" Uwo mukecuru aba murega n’abana ba mukeba we, kuba bamurega mu mitungo ye rero, ni ntayo mpamvu ku kagari batsinzwe, ku murenge bagatsindwa, ndetse no mu rukiko bakaba bari mu rukiko, ubwo rero nugutegereza umwanzuro w’urukiko, uzagaragaza umunyakuri nutari umunyakuri, yakinjyejejo ndakizi, yarabatsinze rwose".
Uyu mukecuru kandi yatwemereye ko abyara Uwitwa Uwimana Samuel akaba se ubyara Uwimana Noah ukina muri Amerika, wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) mu mwaka ushize wa 2023, nubwo atabashije kuyakinira ubwo yahamagarwa, kuko yahise asubira iwabo adakinnye kubera havuzwe ko icyo gihe yavunitse. Haba uyu muhungu we avuga ko yamwubakiye iyo nzu atuyemo avuga ko nayo abo baburana, bashaka ku munyaga, ndetse nuyu mwuzukuru we bakaba batuye muri Amerika.



















