Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Polisi yarashe SEDO itanga impamvu

Tuesday 21 May 2024
    Yasomwe na

Umupolisi yarashe umuyobozi w’akagari ushinzwe iterambere ry’abaturage mu Kagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, avuga ko yamwitiranyije n’umugizi wa nabi.

Byabaye mu ijoro ryakeye, ubwo uyu SEDO w’akagari yari kumwe n’uhagarariye inkeragutabara mu murenge bari kuri Moto, bagatangirwa n’abagizi ba nabi bagatabaza.

Polisi ubwo yahageraga yamwibeshyeho imurasa akaguru.

Umunyakuru wa mamaurwagasabo yagerageje kuvugana n’uhagarariye Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba asaba umunyakuru kumwandikira ikibazo ashakira igisubizo nanubu aracyategereje.

Gusa mu mwanya muto ushize, Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, ACP Rutikanga Boniface yemere Bwiza ko uko kurasa umukozi w’akagari byabayeho.

Yagize ati: "Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje."

ACP Rutikanga yunzemo ko ubwo Polisi yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe, kuri ubu bakaba bafitwe na Polisi kandi ko iperereza rigikomeje kuburyo hari n’abandi bashobora gufatwa.

Polisi biciye mu muvugizi wayo yahumurije abaturage ibizeza ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, mbere yo kubasaba ubufatanye mu gutangira amakuru ku gihe, kuko bitanga umusaruro.

Uwarashwe akaguru ari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi, akaba ari ahasanzwe hakirirwa indembe (Emmergance).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru