Aba-Agenti babiri bakorana na sosiyete ya Solektra ikora serivisi zitandukanye zirimo n’irembo baremewe nyuma yo guhura n’ibiza byibasiye akarere ka Rubavu umwaka ushyize wa 2023 bigahitana ubuzima bw’abarenga 130 ijoro rimwe.
Nyuma yo guhabwa Anvelope (ibahasha) irimo ubufasha bungana n’imifuka icumi ya sima, kuri buri muntu mu rwego rwo kugira ngo bongere biyubake bashimiye iyi sosiyete yabaremeye ndetse bashima n’imiyoborere myiza y’Igihugu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Niyibizi Innocent, ni umwe muri babiri baremewe na Solektra, yagize ati: "Nkuko mu bizi umwaka ushyize wa 2023 muri aka karere kacu ka Rubavu twibasiwe n’ibiza, aho nakoraga akazi kajyanye n’ubu agenti ndetse njyewe ubwanjye nahombye miliyoni 1,700 rwf, sinatekerezaga ko baza kundemera uyu munsi.Ndishimye cyane uburyo Solektra irembo yadutekerejeho ikaza kudufasha. Ikindi ndashimira n’imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu, irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubu ngiye kongera kuzahura akazi nsanzwe nkora kajyanye na serivisi z’irembo."
Undi waremewe witwa Nzabonimpa Eliabu yagize ati: "Turishimye cyane byandenze, mu mutima ndanezerewe kuko nka njye ahantu nari ntuye inzu yaragiye kubera ibiza byaje bidutunguye. Ntangira kwigira ariko kuva abakoresha baje kundemera uyu munsi birashimishije cyane, ubu ngiye kurushaho gukora akazi ko gutanga serivisi vuba kandi neza."
uhereye ibumoso, ni Niyibizi Innocent na Nzabonimpa Eliabu bari kumwe n’ubuyobozi wabo arimo kubashyikiriza ubutumwa ikigo cyabageneye mu kubihanganisha kubera ibyago bahuye nabyo mu biza
Umuyobozi wa Sosiyete ya Solektra Bwana Alain Harerimana yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa cyiza mu rwego rwo kugira ngo bereko abakozi babo ko batari bonyine ahubwo bifatanyije nabo mu bibabazo bahuye nabyo.
Yagize ati: "Twahisemo gukora iki gikorwa cyiza kugira ngo tube hafi abavandimwe bacu bahuye n’ibibazo. Bariya ba agenti babiri twafashije buri umwe twamugeneye imifuka 10 ya sima, mu rwego rwo kubereka ko turikumwe nabo, tubari hafi, atari icyo tubashakamo gusa ariko tukabereka ko igihe bahuye n’ikibazo turi kumwe mu buryo bwose."
Yakomeje agira ati: "Twaje kwifatanya n’abaturage ba Rubavu muri uyu muganda nka karere karimo gutera imbere cyane umunsi ku munsi. Uyu n’umusanzu wacu mu kubaka Igihugu binyuze mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage."
Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Hon.Lambert Dushimimana yashimiye byimazeyo Sosiyete ya Solektra n’umufatanyabikorwa mwiza w’Akarere ka Rubavu.
Yagize ati: "Mbere na mbere ndashimira aba bafatanyabikorwa bacu beza ba Solektra, baje kwifatanya natwe uyu munsi muri uyu muganda twakoze mwabonye ko baremeye n’abaturage bacu. Iki ni igikorwa cyiza turakibashimiye cyane."
Mu bindi bikorwa byakozwe n’iyi sosiyete ya Solektra ni uko bishyuriye ubwisungane mu kwivuza( Mutuel de sante, 2024/25) abaturage 100 batishoboye bo mu karere ka Rubavu.
Sosiyete ya Solektra itanga serivisi zitandukanye kugira ngo zorohereze ubuzima bw’abaturage zirimo Irembo, gutanga imirasire y’izuba, ndetse baka batanga na telefone umuturage akajya yishyura macye buri kwezi.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















