Nyirarugendo Esperansiya, ufite imyaka 23 utuye Mudugu wa Karambi, mu Kagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba, aratabaza, agatabarizwa n’abaturanyi be kubera ubuzima bushaririye we n’umuryango we babayemo aho ariwe ubazwa byose ngo babone amaramuko ndetse nta n’amahirwe ku mahirwe atangwa na leta ajya amugeraho ngo abashe kubarera.
We n’abavandimwe be babiri na Nyina ubabyara bafite ubumuga icyongeye bakaba batishoboye, ariko ngo barengejwe ingohe n’abayobozi muri gahunda z’itandukanye zigenerwa abatishoboye.
Nyirarugendo aganira n’umunyamakuru wa Mama Urwagasabo yagize ati: "Turi abana batatu, dufite Mama gusa (nawe afite ubumuga), ntiyumva; ni iyi ndobo imbeshejeho [atwereka indobo yaravuye kuranguriramo keke], n’ubwiherero ntabwo tugira".
Nyirarugendo avuga ko yakomeje gusaba ubufasha mubo bireba ngo afashwe ariko ntacyo byatanze.
Yakomeje agira ati: "Naravuze ndaruha, nanjye ndabireka ndituriza, usibye ko mu bana Mama yabyaye ni njyewe urimo usobanukiwe, ujijutse".
Ni ikirangara, [avuga inzu babamo], turara duhagaze iyo imvura iguye. Ndasaba ubufashaa bwo kutwubakira, narabivuze ntibagira nicyo bamfasha".
Ibi kandi Nyirarugendo avuga byemezwa n’abaturanyi be bamutangira ubuhamya, bakanabutangira umuryango we.
Uyu ni Nyiransabimana Vestine, umwe mu baturanyi be, yagize ati: "Njyewe icyo mvuga ni ikandamizwa ry’uriya muryango, iwabo mu rugo. Ni ukuvuga ngo ni nyina n’undi musaza we, ntabwo ajya yumva, ubwo mbese muri urwo rugo ntawabasha kujya guca ikiraka ngo ajye mu murima ahinge".
Yakomeje agira ati: "Musaza we agenda kuriya, undi we agenda neza ariko afite ikibazo cyo kutumva, na Mama we agenda neza ariko afite ikibazo cyo kutumva. Icyo ubuyobozi bwabafasha, mbona bwabanza kubashakira imibereho, cyane nibyo kurya naho batura, bakabatuza neza, nabo bakabaho neza nk’abandi.
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo, maze duhamagara kuri telephone Umunyamakuru Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinigi, Hategekimana Leonard. Nubwo uyu muyobozi agaragaza ko kino kibazo nabo nk’ubuyobozi bakizi ariko ntagaragaza icyo bagikozeho, ngo bafashe uyu muryango.
Yagize ati: "Uyu muryango urazwi, ku buryo mu ngengo y’imari y’ubutaha, n’ejo bundi bari kuza gukora assessment (igenzura) ry’abantu bafite inzu zigiye kuba nka nyakatsi n’izishaje; twaramwanditse, twamushyize ku rutonde, bivuga ngo ni dutangira umwaka ejo bundi mu kwa Karindwi tuzahita tumwubakira. Icyo kibazo kirazi.
Leta y’u Rwanda yashyize mbaraga mu gufasha abatishoboye, aho igenda ibashyiriraho gahunda zo kubavana mu bukene, icyakora hirya no hino mu Rwanda hagenda humvikana abaturage bavuga ko batagezwaho buno bufasha kandi bavuga ko bujuje ibisabwa ngo babubone.
Yanditswe na Eulade Mahirwe



















