Umusaza Mucumbitsi Paul, utuye mu Kagari ka Base ho mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, avuga ko yanyazwe isambu ye ibarizwa mu Kagari ka Bulinda, mu Murenge wa Rubavu, n’ubuyobozi muri kano Karere nyuma yo kwanga gutanga ruswa ngo ayihabwe.
Iki kibazo cye avuga ko yakigeje ku nzego zitandukanye kugera ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, gusa na nubu nta muyobozi muri iyi ntara uragira ubushake bwo kumuzubiza uburenganzira bwe.
Muzehe Mucumbitsi anavuga ko uwari Guverineri w’iyi Ntara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse, yasabye ko iki kibazo cyakurikiranwa, ku bufatanye n’abakozi b’iyi Ntara ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, basanga iyi sambu ari iye akayisubizwa. Ariko uko ubuyobozi bwagiye busimburana muri kano Karere ka Rubavu bwakomeje kujya bumusiragiza ntibwabikemura.
Inyandiko, uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse, yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abusaba gukurikirana ikibazo cya Mucumbitsi Paul
Ibi kandi bigaragazwa n’inyandiko Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Mama Urwagasabo TV yaboneye kopi, haje gushyirwaho itsinda ryo gukurikirana iki kibazo ryo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, rinatanga umurongo ko abasubijwe amasambu bari bafite ikibazo nk’icya Mucumbitsi cyakwigwaho hanyuma nawe akayisubizwa mu gihe byagaragara ko nabo bandi ayo masambu bayafite byemejwe ko ari ayabo, nabo bakayagumana, cyakora byagaragaraga ko nabo babufite ari ubwa leta nabo bakabwakwa bukajyanwa na leta.
Icyakora uyu mwanzuro ngo ntabwo washyizwe mu bikorwa kugeza na nubu. Ibi bikagaragara nk’ibyakomeje gushyira mu rujijo uyu musaza.
Isambu ya Mucumbitsi abandi baturage bayikodesha n’akagari bakikenura we atindahara
Ngo iyi sambu avuga ko yayatswe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Bulinda mu gihe cyo kubarura ubutaka mu mwaka 2012, kuva icyo gihe kugeza ubu, iyi sambu yafashwe n’ubuyobozi bw’aka Kagari, ndetse ninabwo buyikodesha.
Uyu musaza twasanze arwaye, mu ijwi ryumvikana nk’irifite intege nkeya yagize ati: "Nonese ndafungirwa kubyanjye? Ngiye kubabaza ngo tuzawugusubiza, mpageze reka da, twarawubaruye, twasanze ari uwa leta, none mumbwire ko leta abandi babona ibyabo njyewe ukaba uwa leta narawugurishije? Cyangwa data yarawugurishije? Nonese se hari aho mwaba mwarabonye hagenzuwe mucyeka ko ahantu haba haragurishijwe, nkaba narahariye? Ngo twasanze ari aha leta gusa".
"Duhe ibihumbi 50, nutayaduha ntituzakubarurira" - Mucumbitsi asubiramo uko yatswe ruswa.
Nkuko bivugwa n’abaturage, mu mwaka 1952, ubwo hari gahunda yo gukwirakwiza ibikorwa by’amajyambere muri uno Murenge wa Rubavu, by’umwihariko ibikorwa byo gukwirakwiza amazi, bikozwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Abadage. Iyi sambu Mucumbitsi Paul avuga ko nayo yakozweho n’ibi bikorwa, gusa nyuma abandi baje gusubizwa amasambu yabo hanyuma we ntiyayisubizwa ubwo yashakaga kuyiyandikaho.
Avuga ko nyuma yaho asabwe Frw 50 000, n’uwari uri kubarura ubutaka, ndetse hamwe n’uwari uyoboye Akagari ka Bulinda.
Mucumbitsi yakomeje agira ati: "Nagiye kubaruza, ngo duhe ibihumbi 50 000, ngo duhe 50 000, nutayaduha ntituzakubarurira, nti ndanze rero ntabwo naguha amafaranga ku byanjye, ntabwo ndikugura namwe, ubwo rero abuza wa mubaruzi ngo irorerere ntumubaruze.
Icyakora ngo aya mafaranga we ntiyayatanze, ibyo abona byarabaye intandaro yo kudasubizwa ubu butaka.
Ruvamwabo Ferdinand, akaba nawe avuga ko afite isambu yadikanyije n’iyo ya Mucumbitsi Paul, gusa we nyuma y’ibyo bikorwa by’amajyambere we isambu ye yaje kuyisubizwa, akabona Mucumbitsi Paul yararenganye kuko iyo sambu nawe ari iye, akaba yarakwiye kuba yarayisubiranye.
Ibi kandi bigashimangirwa n’undi muturage witwa Mwanzintabakure Michel, nawe atuye hafi n’iyi sambu, ashimangira ko iyi sambu koko ari iy’uyu musaza Mucumbitsi.
Ruvamwabo nawe yagize ati: "Ariko Paul Mucumbitsi, akaba ari igihande kimwe yari afite, ikindi kirimo ibyo bikorwa, gihingwa umuhungu we, noneho haza kuza, rino barura ry’ubutaka, noneho bigeze aho ngaho, mukujya kubaruza, ari nabyo byateye imvururu, abandi bakajya bagira icyo batanga kugira ngo basubirane iyo murima yabo, bakibajije Mucumbitsi, Mucumbitsi aracyimana, ati ntabwo ngiye kugira icyo ntanga ku isambu yanjye nasigiwe n’ababyeyi".
Ni mugihe umusaza Mwanzintabakure, nawe ugaragaza ko azi iby’iyi sambu nawe yemeza ko ari iya Mucumbitsi, dore ko byanemejwe n’Ubuyobozi bw’Akagari.
Ati: "Uwo murima, wari usanzwe ari uwe, uyu yaradekaraye, baravuga ngo umurima we bazawumusubiza nkuko abandi bafashe imirima yabo, akagari niko kawukodesha."
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga kuri kino kibazo, icyakora ubwo twahamagara Mulindwa Prosper, uyobora kano Karere ntabwo ya twitabye, kimwe n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntabwo yabusubije, gusa mu mwaka ushize ubwo twamugezagaho kino kibazo, yari yemereye umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV, ko agiye kugikurikirana, gusa kugeza na nubu Mucumbitsi Paul, agaragaza ko ataragikemura.
Inyandiko ikubiyemo, imyanzuro y’akanama kashyizwiho ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, ngo gatanga umurongo kuri kino kibazo cya Mucumbitsi, kagaragaje bamwe mu bari bafite ikibazo nk’icyamucumbitsi basubijwe amasambu yabo





















