Yanditswe na Habimana Chadadi
Abaturage bo mu karere ka Ruhango batangaza ko igikorwa cyo gutera imiti mu nzu zabo cyagize uruhare rukomeye mu guhashya malaria yakundaga kubibasira mu myaka yashize.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku bufatanye n’urugaga rw’amadini n’amatoreromu kubungabunga ubuzima (RICH), bakoze ubukangurambaga mu kurwanya malaria binyuze mu gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage bose mu karere ka Ruhango ndetse no gukora ubushakashatsi ku mibu kugira ngo hamenyekane imihindagurikire y’imibu ishobora gutera malaria.
Ibikorwa byo gutera imiti mu nzu z’abaturage bisanzwe bikorerwa mu turere dusaga 13 mu gihugu; tukaba dutoranwa bigendanye n’ubukana bwa malaria.
Cyubahiro Beatus ni umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria yatangaje ko kugeza kuwa kane tariki 20 Mata ingo zirenga 97,000 zari zimaze guterwamo imiti, bisobanura ko muri ako karere ingo zimaze gutererwa imiti zigera ku kigero cya 90%.
Mu gutera imiti mu nzu z’abaturage hifashishwa abajyanama b’ubuzima babihuguriwe babasha kumvikana n’abaturage ku buryo basanga iby’ingenzi byose byateguwe; umuti ugaterwa.
Zimwe mu ngamba kandi zafashwe mu guhangana na Malaria muri ako karere ni ugutanga inzitiramubu zifasha abaturage kurwanya malaria ndetse n’izindi ngamba zisanzweho nko gutema ibihuru no gusiba ibidendezi birekamo amazi dore ko ariho imibu yororokera; izi ngamba zikaba zaragabanyije malaria ku rwego rushimishije ugereranije n’imyaka yashize.
Igikorwa cyo gutera umuti ni igikorwa gihenze cyane nkuko umukozi wa RBC yabitangarije itangazamakuru.
Yavuze ko gutera imiti mu karere kamwe bishobora gutwara arenga miliyari ebyiri bikaba biterwa n’imihindagurikire y’imibu aho igenda nayo yubaka ubudahangarwa mu guhangana n’imiti.
Muri Ruhango hari kandi site iherereye i Karambi ikaba ikorerwamo ubushakashatsi ku mibu ikwirakwiza malaria, muri iyi site ni ho hasuzumirwa ubushobozi bw’imiti yica imibu ndetse no kubona amakuru ku myitwarire y’imibu no kumenya imibu ifite ubwandu bushobora gukwirakwiza malaria.
Umuhuzabikorwa mu rugaga rw’amadini n’amatoreromu kubungabunga ubuzima; RICH, Tharcisse Kaneza asobanura ko kuri ubu amadini n’amatorero asigaye agira uruhare ruhambaye mu guhindura imyumvire y’abayoboke bayo aho bitandukanye na mbere aho umuntu yarwaraga malaria y’igikatu akajya mu byumba by’amasengesho.
RICH ifatanyije na RBC batanga amahugurwa ku bajyanama b’ubuzima ku bumenyi bw’ibanze ku ndwara ya malaria ku buryo iyo ari malaria yoroheje bitagombere ko umurwayi ajya kwa muganga ahubwo umujyanama w’ubuzima ahita amufasha bakavura malaria itarazahaza uyirwaye.
Kuri ubu mu Rwanda uturere dusaga 13 nitwo duterwamo imiti yica imibu mu nzu; ni ukuvuga uturere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba na dutanu two mu majyepfo, ukongeraho n’Akarere ka Rusizi mu burengerazuba.




















