Hari abaturage batuye mu kagari ka Nyakagarama mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, basaba ingurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi washyizwe muri aka kagari muri 2021.
Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2021, ari bwo muri aka Kagari hazanywe umuriro w’amashyari wa Triphase. Muri ibi bikorwa hari ibyangijwe birimo imyaka ndetse n’ibiti birimo amavoka, imyembe, gerevariya n’ibindi.
Aba baturage bavuga ko nyuma yo kwangirizwa ibyabo ko bashyizwe ku rutondo rw’abagomba kwishyurwa ariko imyaka ikaba ibaye ine birirwa basiragizwa. Kudahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe bavuga ko biri kubadindiza mu iterambere, bikiyongeraho gusiragira ku karere ariko nabwo bakaba barabuze ubafasha kugeza ubu.
Umwe yatangiye agira ati: "Ibiti twari dufite aha ngaha bya gerevariya barabitemye, dutegereza indishyi turazibura, dutegereze uwadufasha turamubura, twarabajije ariko hashize imyaka ine n’igice.
Undi nawe ati "Imyembe twayijyanaga ku isoko tugahahira abana bakarya, ariko kuri ubu ngubu iyo mwebwe barayitemye, igiti cyakabaye cyareze tukakigurishamo imbaho zikigisha abana ibyo byose twarabibuze".
Aba baturage bavuga ko ibiti byabo byari bibafitiye akamaro, kuri ubu ariko ngo ibihombo ni byose, ikaba ari imwe mu mpamvu basaba kurenganurwa.
Umwe yagize ati "baratubwiraga ngo umugenerwabikorwa ngo azajya agenda atanga bake bake, ariko tugeze igihe turaheba, bakatubwira ngo ibyacu biraza gucamo na meya akatwizeza ko bitararenza iminsi mirongo itatu, aho meya abitubwiriye umwaka urashize, ayo mafaranga iyo bayampa mba narayaguzemo ingurube, iba ibyaye inshuro enye, iba yaranteje imbere, nagize igihombo".
Undi nawe ati "imyaka itanu igiti kiba cyeze cyakagombye kuba cyaravuyemo imbaho, imbaho zikaba zasaturwa nazo zikaba zakemura ibindi bibazo, rero ibyo byaduteje ibihombo, ari nayo mpamvu tubasaba ngo mudukorere ubuvugizi".
Urutonde rw’abangijwe imitungo baheruka basinya
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishyizwe gutanga ingufu n’amashanyarazi REG mu karere ka Nyagatare Bwana Niyonkuru Benoit avuga hari igihe umuntu ashobora kutishyurwa ingurane bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba ibyangombwa bituzuye, icyakora asaba aba baturage kwegera ubuyobozi bw’akarere, ubundi nabo bakwishyurwa.
Uyu muyobozi yagize ati "Utishyurwa nawe nibyo navugaga haba hagomba kugaragara impamvu atishyurwa, icyadufasha rero ni kimwe, ni ukumenya abo bavuga ko basigaye, tugakorana n’inzego z’ubuyobozi, tukabanza tukamenya neza iyo myirondoro, hanyuma tukabyohereza abashinzwe kwishyura ingurane, nabo bakareba impamvu abo batishyuwe".
Twagerageje kumenya icyo inzego z’ubuyobozi zibivugaho ariko haba ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’umurenge ntawitabye telephone.
Ikibazo cy’aba baturage bavuga ko kimaze igihe kinini kirengangizwa ngo kuko bamaze kujya ku karere inshuro zirenga umunani, ibintu bafata nko kuyitabwaho. Mu gihe inzego bireba zitakwihutira gufasha aba baturage bazakomeza gusiragira umwaka ushire undi utahe.
Valens Nzabonimana




















