Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rulindo, umurenge wa Base baravuga ko abana babo bakomeje kudindira batize kuko bajya kubandikisha ku ishuri rya Kiruri bakabura imyanya.
Aba babyeyi ni abafite abana bato bagakwiye kuba batangiye amasomo mu ishuri ry’incuke ariko ubu ngo bari mu ngo kubera kubura ishuri.
Bavuga ko iyo babajyanye kuri iryo shuri basanga naho bataha ubucukike bw’abanyeshuri.
Umwe muri aba babyeyi yagize ati: "Nagiye kwandikisha umwana kugira ngo atangire kwiga mu ncuke umuyobozi arabyanga ngo ningende kandi hano muri uyu murenge ntahandi hari ishuri ry’abato, ubu twiteze ko abana bacu bazadindira.
Undi muturage yagize ati: "Baramutse batwubakiye irindi shuri ry’incuke hano muri Kiruri byadufasha kuko urabona ko ntabundi buryo dufite, ubu se ko Leta idushishikariza kwitabira aya mashuri bizagenda bite, barimo kutubwira ngo tubajyane mu marero yo mu mudugudu, kandi umwana ageze igihe cyo gutangira kwigira muri ’Middle class’, biratubangamiye."
Uwimbabazi Francoise ni umwalimu wigisha mu ishuri ry’incuke rya Kiruri yavuze ko kutakira abana biterwa n’impamvu zitabaturutseho.
Yagize ati: "Ikibazo gihari ni umubare muto w’ibyumba by’amashuri, dore nkanjye ubu hano muri ’nursery’ ya mbere mfite abana barenga 75, biragoye cyane kubigisha kuko natwe biratuvuna cyane kubikurikirana."
Uyu murezi yakomeje agira ati :"Kuba abo babyeyi baraje bazanye abo bana bakabura umwanya hano ntabwo ikibazo ari twe, ni ubuke bw’ibyumba, murabona ko n’abo dufite bacucitse. Hakwiye kubakwa ibindi byumba."
Umuyobozi wa GS Kiruri, Munyaneza Jean Marie Vianney avuga ko muri uyu mwaka w’amashuri abana babaye benshi cyane biba ngombwa ko bahagarika kubakira.
Yagize ati: "Twakomeje kugenda twigisha ababyeyi ko babajyana mu marero mu midugudu kubera ko dufite abana benshi cyane barenga 450 mu ncuke honyine, muri nursery ya 1,2,3; iyi mibare ntabwo twari tuyiteze, murabona ko hano dufite ubucucike bukabije, ishuri rimwe usanga ririmo abana barenga 75 kuzamura, dukomeje kubacucika byakomeza guteza ikibazo gikomeye."
Uyu muyobozi nawe yemera ko iyo abana biga ari benshi ireme ry’uburezi risubira inyuma.
Ati: "Icyo twasaba ni uko batwongerera ibyumba by’amashuri, mwalimu nawe biramugora kubakurikirana kuko iminota yagenewe isomo irangira atarabageraho bose; birumvikana kwigisha abana benshi ni imvune ikomeye cyane."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga kuri iki kibazo maze Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Theophile Mutaganda atubwira ko ari mu nama kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yakadutangarije.
GS Kiruri ifite ibyiciro bitandukanye, harimo amashuri y’inshuke, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Abana batarabona aho bimukira birirwa mu gasantere bazerera
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude























