Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Urubyiruko rusaga ibihumbi bine (4904) rwo mu karere ka Rulindo rwo mu rugaga rw’Umuryango muryango FPR Inkotanyi basabwe kuba bandebereho mu mico no mu myifatire.
Babisabwe kuri iki cyumweru taliki ya 19 Werurwe 2023 ubwo basozwaga amahugurwa bamazemo amezi 3 bigishwa amahame ngengamyitwarire, indagagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda yateguwe n’intara y’Amajyaruguru.
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko mubyo bigishijwe muri ayo mezi bagiye kubibyaza umusaruro bitume mbaba umusemburo w’impinduka nziza.
Umwe muri uru rubyiruko waganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo witwa Maniriho Jean Paul ukomoka mu murenge wa Bushoki ndetse wanahembwe nk’uwahize abandi ku rwego ku rwego rw’akarere ka Rulindo, yavuze ko ashimira umuryango wa RPF Inkotanyi ukomeje gushakira urubyiruko amahirwe.
Yagize ati: "Ndashimira Umuryango wa FPR Inkotanyi wampaye amasomo nkamenya amahame ndetse n’uburyo ngomba kwitwara nk’umunyamuryango, ubu ngiye kwiteza imbere mbikesha FPR mpereye kuri ibi bihembo mpawe; nize Veternary (ubuvuzi bw’amatungo) ubu ngiye gukoresha aya mafaranga niteze imbere nshinge Pharmacy (Farumasi) y’imiti y’amatungo."
Maniriho yakomeje asaba urubyiruko bagenzi be kujya bitabira ayamasomo ngo kubera ko abafasha kumenya amahame y’impinduramatwara, ndetse we n’abagenzi be ngo biteguye gukora ibikorwa biteza imbere Igihugu by’umwihariko kubwiza ukuri abasebya u Rwanda babasubiza mu kinyabupfura binyuze ku mbugankoranyambaga.
Visi Chairperson wa RPF inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Nirere Marie Goreti chairperson wa FPR, yagaragaje intego nyamukuru yaya mahugurwa ndetse yasabye uru rubyiruko kuba umusemburo w’impinduka nziza ndetse bakaba bandebereho muri byose batiyandarika cyangwa ngo bakora ibindi bikorwa bigayitse.
Ati: "Impamvu y’aya mahugurwa ni ukugira ngo tugire urubyiruko rusobanukiwe imigabo n’imigambi ya RPF inkotanyi, ndetse mugomba kuba umusemburo w’impinduka nziza igamije guhanga udushya kugira ngo rumenye uburyo bwo kuzayobora umuryango n’Igihugu muri rusange, muri amizero y’ejo hazaza rutangire rufate n’inshingano zo kuyobora umuryango ndetse no gukunda igihugo no kucyitangira."
Yakomeje avuga ko mu bindi aya mahugurwa yari agamije ari ukugira ngo urubyiruko rwigirire icyizere , rwitandukanye n’ibiyobyabwenge, rwitoze gufata inshingano zo kuyobora umuryango hakiri kare, urubyiruko rushishoza ku buryo buri wese yibaza aho urwo rubyiruko rwarerewe, rufite imico myiza.
Ni igikorwa cyabereye mu mirenge yose igize akarere ka Rulindo ariko ku rwego rw’akarere byabereye mu Murenge wa Kisaro aho abahize abandi bahawe n’ibihembo bitandukanye.
Uwahize abandi Maniriho Jean Paul yahawe mudasobwa(Laptop) arinawe wagize amanota menshi ku rwego rw’akarere ka Rulindo ndetse niwe wegukanye umwanya wa kabiri ku rwego rw’intara y’amajyaruguru aho yahawe Sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 .
Abitabiriye aya masomo bose hamwe n’urubyiruko 4904 barimo 780 ba Rulindo, abatsinze neza ibizamini bose 1959 aho urubyiruko rwashishikarijwe kujya rwitabira aya masomo.




















