Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri rweretse itangazamakuru abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.
Uko aei 12 bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe muri Rusizi. Ibyaha bakekwaho babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare bitwaje n’imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha rubanda
RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bigeze kuba mu gisirikare aeiko bari barirukanwe kubera imyitwarire mibi ubu bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.
Ibyaha bakurikiranweho babikoze mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi aho bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.
RIB yibukije ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, isaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo abakekwa bafatwe.
Uru rwego kandi rwihanganishije abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ubu bugizi bwa nabi.


















