Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Rusizi: Abakoresha Umuhanda Bugarama-Bweyeye bahangayikishijwe n’umuhanda wangiritse

Friday 7 February 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe mu karere ka Rusizi bavuga ko babangamiwe n’umuhanda mubi ubahuza n’indi mirenge ku buryo ibyo bacuruza byangirikira mu nzira biturutse kuri uyu muhanda.

Uyu muhanda uhuza imirenge ya Gikundamvura, Butare na Bweyeye ndetse n’igice cy’umurenge wa Nyakabuye. Ni umuhanda abatuye iyi mirenge badasiba gusaba buri uko basuwe n’abayobozi ko wakorwa, aho bagaragaza ko kuba udakoze bituma bagorwa no kugera mu mujyi wa Kamembe, ari naho hari ibitaro bivurizaho, hakaba n’isoko ry’umusaruro wabo.

Nteziryango Simeon ni umwe mu bawukoresha, yagize ati: “Iyo imvura iguye ntabwo imodoka icamo, hari n’igihe imodoka zirara nzira kandi zitwaye ibicuruzwa bije hano ndetse n’ibigiye Kamembe, urumva ko rero ari igihombo kuri twe.”

Noheli Pierre ucururiza mu isantere ya Gasumo, avuga ko aherutse kurangura ibirayi i Kigali, abipakira fuso ihera mu muhanda kubera ubunyereri bwo kuba uyu muhanda udatunganyije.

Ati: "Nari naranguye ibilo 500 ariko byose byaraboze ndamuramo ibiro 150 gusa. Twishimiye kuba uyu muhanda ugiye gukorwa ugashyirwamo kaburimbo, bizaturinda ibihombo twahuraga nabyo".

Kuba uyu muhanda udakoze bihombya abacuruzi bavuye kurangura

Uyu muhanda Bugarama-Bweyeye nuramuka ukozwe neza, uzahuza iki gice cy’Akarere ka Rusizi, kiri ku mukandara w’ishyamba rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’umuhanda mushya wa Pindura-Bweyeye.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi yavuze ko uyu muhanda uri muri gahunda yo kuzakurwa mu gihe kitarenze imyaka itanu.

Ati: “Uwo muhanda wakorewe inyigo kugira ngo uzashyirwemo kaburimbo; izava Bugarama, igaca Gikundamvura igakomeza umuhanda wa Pindura–Bweyeye umuhanda urimo kaburimbo. Igisigaye nuko wazatangira gukorwa, ugatangirwa isoko, nta kibazo. Uri muri gahunda dukora y’imyaka itanu ariko hagaherwaho ibyihutirwa, n’uyu urimo.”

Uyu muhanda w’ibirometero 67 uhuza iyi Mirenge ifite umwihariko wo kuba yeramo ibishyimbo byinshi, imyumbati, imbuto n’ibiti by’imbaho ndetse ikaba itatu muri yo ikora ku ishyamba rya parike ya Nyungwe n’igihugu cy’u Burundi.

Inkuru yanditswe na Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru