Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rusizi: Abanyamakuru biyemeje gukora inkuru zitabiba urwango

Thursday 19 December 2024
    Yasomwe na

Abanyamakuru bo karere k’ibiyaga bihari hamwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga biyemeje gukora inkuru zibanisha abaturage b’ibihugu bigize akarere, kuruta gukora inkuru zicamo abantu ibice.

Ni umuhigo wavuye mu biganiro byatangiwe mu nama yabereye mu karere ka Rusizi mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, itangiza ubukangurambaga bwo ku kurwanya kurema ibice no guhanganisha abaturage batuye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hakoreshwa imvugo zihembera inzangano n’izikangurira abantu ubugizi bwa nabi nkuko zikunze kugaraga.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango La Benevolencija, ihuza bamwe mu banyamakuru bo mu karere k’ibiyaga bigari n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB ndetse n’abandi bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu turere dukora ku Kivu.

Abanyamakuru bitabiriye iyi nama, bagaragazaje ko abanyamakuru bakwiye gukora inkuru zirinda gucamo ibice ababakurikira.

Ndamanisha Désire, ni umunyamakuru wa Itara Burundi witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko umunyamakuru akwiye kuba ijisho ry’umuturage akamukorera hirindwa kubacamo ibice.

Ati: ”Nkuko tubizi, umunyamakuru ni ijisho rya rubanda, yakagombye kumukorera yirinda gucamo abanyagihugu".

Mukamana Laurence, umukozi ushinzwe itumanaho mu karere ka Rubavu, nawe asanga abanyamakuru bakwiye gukora inkuru zubaka abo bazigenera.

Ati: "Dukwiye gukora inkuru zigisha ku buryo Umurundi, Umunyarwanda cyangwa Umukongomani ayisoma ikamwubaka aho kugirango isenye, rero dukwiye kuba umuyoboro wubaka.”

Umuryango La Bonevolencija wateguye aya mahugurwa, ukaba ari umuryango uharanira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru