Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: Abanyarwanda bahungutse bamazwe impungenge ku bibazo byaho bazatura

Thursday 22 May 2025
    Yasomwe na

Minisiteri y’ibikorwa by’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA yabwiye abanyarwanda bahungutse ko badakwiye kugira ikibazo cy’amacumbi kuko reta y’u Rwanda isanzwe ifite uburyo bwo bwinshi bwo gucyemura ibibazo by’abatishoboye.


Ibi byagarutsweho na Minisitiri RTD Major General Murasira Albert mu gikorwa cyo guha ikaze abahungutse mu nkambi ya gateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Murenge wa Nkungu ho mu Karere ka Rusizi.

Ni abanyarwanda batashye murwabyaye bavuye mu gihugu cya Repeburika iharanira demukarasi ya Congo, bavuga ko impamvu batataha aruko babwirwaga ko mu Rwanda nta mahoro ahari.


Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabaza; Maj Gen (Rtd) Albert Murasira.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri RTD Major General Murasira Albert mu gikorwa cyo guha ikaze abahungutse mu nkambi ya gateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Murenge wa Nkungu ho mu Karere ka Rusizi.
Ni abanyarwanda batashye murwabyaye bavuye mu gihugu cya Repeburika iharanira demukarasi ya Congo, bavuga ko impamvu batataha aruko babwirwaga ko mu Rwanda nta mahoro ahari.


Rusizi: Abanyarwanda bahungutse bamazwe impungenge ku bibazo byaho bazatura


Ibi byagarutsweho na Minisitiri Major General (Rtd) Murasira Albert mu gikorwa cyo guha ikaze abahungutse mu nkambi ya gateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Murenge wa Nkungu ho mu Karere ka Rusizi.

Ni abanyarwanda batashye murwabyaye bavuye mu gihugu cya Repeburika iharanira demukarasi ya Congo, bavuga ko impamvu batataha aruko babwirwaga ko mu Rwanda nta mahoro ahari.

Batashye banyuze ku mupaka wa Grande barierre mu Karere ka Rubavu ariko bazanwa mu nkambi yagateganyo ya Nyarushishi bakazava bajyanwa mu turere bakomokamo. aha akaba ariho bamwe muri bo babarije ubuyobozi ko nyuma yo gutaha badafite aho kuba.


Abanyarwanda bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR mu nkambi i Nyarushishi.

Sindibuze Bugarande "Nimva hano mu nkambi ndajya gusaba aho gucumbika n’umugore n’abana kuko aho nari ntuye babahahinze icyayi baduha amafaranga ariko ubu ntayaba agihari. reta ingiriye neza yampa icumbi ubundi nanjye ngashaka icyo nkora."
Uwizeyimana Vestine yunzemo ati " Njyewe ntabwo nigeze mpunga navukiye muri Congo, bambwiye ko hasigaye musaza wanjye gusa, atuye muri komine Nkuri muri Ruhengeri , ntaho mfite ho kuba kandi mfite abana ba biri nabyaranye n’umukongomani. Naramubwiye ngo aze tujyane aranga mpita niyizira n’abana banjye, ndasaba ubufasha bwaho kuba."

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi RTD Major General Murasira Albert yabahaye icyizere ko nta narimwe reta y’u Rwanda yabuze ibisubizo ku bibazo by’abatishoboye.

Ati "Ikibazo cyo kuvuga ngo abantu badafite aho bataha nagikomojeho, icyo turaza kucyigaho. abenshi ndabona bagiye nyuma, ntabwo ari igihe cya 94, bagize umwanya wo kugurisha, ushobora kuba waragurishije ugahomba, aho wahungiye wenda hari ikindi kintu wabonye ariko ndabizi neza ntacyo mwabonye iyo mukibona mwari kugitahana ariko mufite imiryango, tuzareba hari uburyo ducyemura ibibazo byacu ."

Yakomeje agira ati "Dushobora gusaranganya, tukareba ese ushoboye iki , uwagufasha gutya nkagushyira mu ishyirahamwe ese ntiwakora nk’abandi ukazamuka, nibyo ng’ibyo. Muhumure harimo ibisubizo byinshi cyane."

Aba banyarwanda 802 biganjemo abana n’abagore , bari mu nkambi yagateganyo ya Nyarushishi mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugirango babashe kubona bimwe mu byangombwa birimo ibikoresh byibanze, ibiribwa bizabatunga mu gihe cy’amezi atatu ndetse bahabwe n’amafaranga ubundi boherezwe mu turere bavukamo.


Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru