Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: Abanyekongo 22 bavuye i Rubavu batashye i Bukavu banyuze i Rusizi

Monday 3 February 2025
    Yasomwe na

Abaturage 22 bari bahunze intambara mu mujyi wa Goma muri repubulika ya Demikarasi ya Congo bagahungira i Rusi mu Rwanda batashye banyuze ku umupaka wa Rusizi ya mbere.

Hari mu masaha ya saa tanu kuri uyu 29 Mutarama, i Rusi aho abakongomani bari bahunze intambara ingabo za DRCONGO, FARDC zarwanaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bari kwambuka berekeza bataha iwabo mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux yasobanuriye itangamakuru ko abo bagiye gutaha baraye mu karere ka Rusizi, bavuye aho bambukiye ku mupaka wa Grande Barierre mu karere ka Rubavu ariko bakifuza gusanga imiryango yabo nyuma yuko imirwano ihosheje.

Ati: “Rero batugezeho muri gare ya Rusizi, batubwira ko ntabushobozi bafite, bavuye muri Birere i Goma ariko banyuze i Rubavu kubera ikibazo cy’umutekano hariya iwabo. Baje batugezeho batwereka ko ntaburyo bwo kubaho, nkuko bisanzwe iyo umuntu aje akugana uramwakira nkuko umuco wacu mu Rwanda umeze.”

Aba baturage bavuga ko banyuzwe n’uburyo bakiriwe kuva bahunguka kugera aho baherekezwa bakambuka umupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Umubyeyi w’abana batatu yagize ati: “Nari mu Birere munsi y’ikibuga cy’indege, turara hano, turashima Imana kuko twari turi mu mvura y’amasasu ariko imana iradufasha tugera hano baratwakira hamwe n’imiryango yacu hano i Cyangugu. Twarariye turahaga ndetse na mu gitondo twariye maze baduha bisi igiye kutujyana i Bukavu kuko tuhafite imiryango.”

Umugabo wundi mugore nawe wahunze yunzemo ati: “Mwadufashe neza rwose, Imana ibahe umugisha. Twariye neza, twaraye ahantu heza ndetse mu gitondo twariye umugati n’icyayi maze baduha imodoka idutwara ku umupaka none tugiye i Bukavu. Icyo twifuza ni amahoro arambye mu gihugu cyacu.”

Ubusanzwe kuri uyu mupaka habaga hari urujya n’uruza rwinshi ariko ku ijisho ry’umunyamakuru ryabonye abajyayo bagabanutse, gusa ubuyobozi buvuga ko ntawe urababwira ko yahohtewe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe yakomeje agira ati: “Muri Kamembe turatekanye, nta kibazo dufite ndetse n’abaturage ni urujya n’uruza; imirimo y’ubucuruzi irakomeje, abakozi ndetse n’abandi batandukanye bari kutubwira ko nta kibazo bafite, turakomeza tubabe hafi kuko rimwe na rimwe hari igihe bagerayo bakagira ibibazo.”

Aba banyekongo bambutse ku mupaka wa Rusizi ya mbere ni 22 harimo n’abana, ubuyobozi buvuga ko n’abandi bose baza bakakirwa, neza nkuko aba bakiriwe.

Urujya n’uruza rwabaga ari rwose ku mupaka wa Rusizi ya mbere ariko rwaragabanutse kubera umutekano muke muri Congo

Yanditswe na Sitio Ndori

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru