Abaturiye uruganda rukora sima rwa “CIMERWA”bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe cyane n’intambi ziruturikirizwamo kuko byangiza inzu zabo, bagasaba ko bakwimurwa mu mbago zuru ruganda nkuko bari barabisezeranijwe.
Bamwe muri bo batangaza ko hashize igihe batakambira inzego zitandukanye basaba ko bakwimurwa bagahunga ingaruka mbi zituruka mu ruganda rwa Cimerwa zirimo no kwangirika kw’inzu zabo ariko barirengagijwe.
Musabyimana Rogati yagize ati "Hari igihe baturitsa amabuye agataruka akinjira mu nzu zacu, inzu zigatigita zikenda kutugwa hejuru. Nk’ibibambasi by’inzu, iby’igikoni byose byamaze kujegera".
Bakomeza bavuga ko kugeza ubu basa nk’abatagifite ijambo ku mitungo yabo nyuma yuko bemerewe guhabwa ingurane z’ibyabo bikomeje kwangirika kuko iyo bashatse gusana ibyangiritse babibuzwa bityo bagasaba ko iki kibazo cyakurikiranywa bakabona agahenge ndetse bagahabwa ingurane ihwanye n’imitungo yabo.
Ntawuryimana Beatrice ati " Iyo dushatse gusana inzu yenda kutugwa hejuru baratubuza bityo rero tukibaza uzaza kuturenganura, ubuyobozi budufashe butwumve, mutubwirire umubyeyi wacu Perezida Paul Kagame ahora atwumva akadukemurira ibibazo.”
Usibye kuba intambi zituritswa zangiza inzu z’abaturage , bamwe mu batuye hafi y’uruganda rwa CIMERWA banavuga ko ziteza ingaruka mbi ababyeyi batwite kuko bamwe bakuramo inda kubera umutingito uterwa nazo.
Tuyishime onesme ati" Nubwo inzu dutuyemo zangizwa n’izo ntambi hari n’igihe usanga ababyeyi batwite bo muri aka gace bakuyemo inda bitewe n’umutingito wazo".
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere tu’ ubukungu, Habimana Alfred kuri iki kibazo cy’abaturage basaba kwimurwa aho batuye kubera kubangamirwa n’uruganda ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN ko ikibazo bakizi kandi kiri gushakirwa umurongo.
Ati” Ni ikibazo kimaze igihe kandi cyaganiriwe n’inzego zitandukanye ku buryo imiryango ituriye ruriya ruganda rwa Cimerwa igomba kwimurwa yamaze kubarurwa, hari kurebwa uko hafatwa icyemezo gikwiye kugirango abaturage batekane ndetse n’uruganda rukomeze gukora".





















