Abatuye ku kirwa cya Gihaya kiri mu kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi basaba ko ivuriro ryabo rito (Poste de sante) ryakongera rigakora bigatuma badakora urugendo rurerure kandi bambuka n’ubwato.
Aba baturage bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza mu Mirenge bahana imbibi n’ikirwa batuyemo kandi bafite ivuriro rito, begerejwe ariko hakaba hashize imyaka itari munsi y’itatu ridakora.
Mbarushimana Ezechiel ni umwe mu batuye ku kirwa cya Gihaye bafite icyo kibazo. Yagize ati: “Iyi poste de sante twari twayakiriye neza, imaze kuzura tubona leta yaradukoreye neza ariko iyi saha nta muganga tukigira, tukagira impungenge ko hagize urwara ashobora gupfa.”
Nyabyenda Faustin nawe yagize ati: “Ubu tujya kwivuriza i Gihundwe, ku kacyangugu cyangwa se ku Nkombo, urumva ko dukora urugendo runini kandi kubona ubwato nabyo biragoye.”
Ibi ngo bibagiraho ingaruka mbi zitandukanye, akaba ariho bahera basaba ko bahabwa abaganga kugirango bibarinde izo ngaruka.
Umwe muri bo yagize ati: “Umwana yafashwe ni indwara, kubera kubura moteri byatumye ahita apfa, urumva iyaba dufite umuganga byari koroha.”
Nyabyenda Faustin yongeyeho ati “Nta kundi twabigenza, dukeneye umuganga uzaba ahari ku buryo nk’umubyeyi yajya kubyara ntitujye kure.”
Undi muturage yunzemo ati: “Biragoye komoka, ibyifuzo nuko baduha umuganga ndetse bagakora n’urumuri rw’iri vuriro maze tukabona ivuriro hafi, kuko hari igihe tubura amavuta (lisansi) maze tugatwara umubyeyi n’ingashya maze tugatinda kugera kwa muganga."
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye Mamaurwagasabo TV ko twamwandikira akaza kuduha igisubizo, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarasubiza ubutumwa twamwandikiye.
Yagize ati “Nimba ari interview (ikiganiro) mushaka munyandikire SMS ubundi mbasubize.”
Ikirwa cya Gihaya, ni kamwe mu tugari tugize umurenge wa Gihundwe, gituwe n’ingo zisaga 200 zirimo abaturage basaga 1500.
Yanditswe na Sitio Ndoli



















