Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: Hari ababyeyi batiza umurindi isambanywa ry’abana

Wednesday 20 September 2023
    Yasomwe na

Mu gihe u Rwanda rwahagurukiye kurwanya no guca burundu isambanywa ry’abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, hari ababyeyi bo mu karere ka Rusizi basa n’abatiza umurindi gusambanya abana, babashyingira n’ababononnye.

Urugero rubi kuri ibyo rugaragara mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi hakigaragara ikibazo cya bamwe mu babyeyi bamenya ko abana babo b’abakobwa basambanyijwe ntibajye kurega ababahohoteye ahubwo bagahita bajya kubabashyingira kandi batari buzuza imyaka y’ubukure.

Bamwe mu batuye mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi babwiye umunyamakuru wa IGIHE ko ababyeyi benshi bo muri aka gace iyo bamenye uwabasambanyirije umwana bahita basaba umukobwa wabo kumusanga, aho kugira ngo bajye kumurega mu nzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe.

Habiyakare Emmanuel, ni umugabo w’abana batanu utuye mu Murenge wa Nkungu, nawe wemeza ko muri aka gace ababyeyi benshi bakunze guhishira ababasambanyirije abana.

Ati “Iyo amenye uwamusambanyirije umwana ntabwo ajya kumurega ahubwo ahita amubwira ngo agume kuri uwo musore bagahita babana uko.”

Uwitwa Baziruha Sauveur yagize ati “Ibyo bibaho cyane, umubyeyi yanga kwiteranya n’umuryango w’umuhungu wahohoteye umwana we bakumvikana bagahita babashyingiranya n’iyo babonye ko abantu babimenya babagira inama yo kwimukira ahandi.”

Yongeyeho ko imiryango akenshi ibanye muri ubwo buryo itarambana kubera iba itaranasezeranye imbere y’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Nkungu, Habimana Emmanuel, nawe yemeje ko mu murenge ayobora hakigaragara iki kibazo.

Ati “Hari undi muco nabonye hano ahubwo, aho kugira ngo umubyeyi atange umusore bamufunge avuga ngo wadutereye umwana inda, aramuhishira ngo batamufunga ahubwo akajya kumushyingirayo, ugasanga umwana yagiye kwishyingira nk’Iburasirazuba ngo yajyanye n’uwamuteye inda akiri muto wabaza umubyeyi aho umwana yagiye akakubwira ngo yagiye gushaka akazi ko mu rugo.”

Yongeyeho ko iyo hashize igihe uwo mwana w’umukobwa agaruka yarabyaye.

Ati “Hashira igihe ukabona umwana agarutse afite umwana kandi ingo nk’izo ntabwo ziramba kuko ntabwo waba uri umusore ngo uzane umwana w’imyaka 17 cyangwa 16 ngo umbwire ko ngo muzarambana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Janvier Mushimiyimana, nawe avuga ko muri aka gace uyu muco ukigaragara.

Ati “Hari ibintu byajyaga bikunda kugaragara ariko navuga ko ubu byagabanyutse, nko kubyara imburagihe b’abandi babyara batari bagira imyaka 18, ubu turi gukora bukangurambaga aho dukangurira ababyeyi umuco wo kurera neza abana bakabashyingira bakuze kandi turakangurira urubyiruko narwo kwirinda inda zitateganyijwe.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru