Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rusizi: Umudemobe bamusanze mu nzu yapfuye

Monday 3 February 2025
    Yasomwe na

Rubagumya Pacome, wahoze mu ngabo z’igihugu uri mu kigero cy’myaka 54 bamusanze yapfuye mu nzu yabagamo.

Uyu musaza yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Kamubaji, Akagari ka Ruganda mu murenge wa kamembe ari naho bamusanze yashizemo umwuka.

Ibi byamenyekanye mu masaha ya saa yine zo kuri uyu iki cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2025 aho nyakwigendera yaguye.

Umwe mu baturage baturanye na nyakwakwigendera mu mudugudu yabwiye Mama U Rwagasabo ko "Twabonye bigeze saa yine atarabyuka, turakomanga, ntiyafungura, turebye mu kirahure dusanga araryamye, twishe urugi dusanga yapfuye."

Ingabire Joyeux, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe yemeje aya makuru.

Yagize ati: "Nibwo tukihagera, abaturanyi be batubwiye ko bamukomangiye ntuyafungura, maze basanga yitabye Imana"

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gihundwe ngo ukorerwe isuzuma.

Yari asanzwe akora akazi k’irondo nta kindi kibazo agaragaza cyaherwaho hakekwa icyamwishe.
Yanditswe na Sitio Ndori

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru