Mu karere ka Rusizi kari mu Majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba haravugwa amakuru y’umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyakagoma mu Murenge wa Nzahaha washyikirije Ikigo cy’Ubugenzuzi n’ibizamini NESA urutonde rw’abarimu bazakosora ibizamini bya Leta ruriho murumuna we, utari na mwarimu.
Uwari usanzwe ku rutonde rwa NESA rw’abemerewe gukosora ibizamini bya Leta bo kuri iki kigo yaje gutungurwa no kutibona ku rutonde, atangira kwikangamo icyemewabo.
Intandaro yo kutisanga kuri urwo rutonde, ngo uyu ni umwarimu wigeze kugirana ikibazo n’umuyobozi wa G .S Nyakagoma ahita ajya kumukomanyiriza mu buryo atamenye birangira yisanze yakuwe ku rutonde rw’abajya gukosora ibizamini bya leta kandi uru rutonde yari arumazeho igihe kitari gito.
Nyuma NESA yaje kugaragaza ko ikeneye abandi barimu mu biyongera ku bari basanzwe mu rwego rwo kwihutisha ikosora ry’ibi bizamini, maze isaba abashinzwe uburezi mu turere gutegura abandi barimu bagomba kujya ku rutonde rushya. Aha rero niho umuyobozi wa GS Nyakagoma wagomba kugira abarimu babiri yongeraho barimo umwe wigisha mu mashuri abanza n’undi wigisha mu mashuri yisumbuye yaje gorera ikosa ryiswe ’ibara’.
Mwibuke ko wa mwarimu uvuga ko yarenganye Directrice yari yamaze kumukomanyiriza ku buryo akurwa ku rutonde rw’abarimu basanzwe bakosora ibizamini kandi yigisha mu mashuri abanza, urutonde rwabo rwo rwari rwamaze koherezwa.
Haje gusoka urutonde rw’agateganyo rw’abarimu bazakosora ibizamini by’icyiciro rusange maze hagaragaraho umwarimu witwa Niyonkuru Lydia, bigaragara ko yigisha aha kuri iki kigo cya Nyakagoma kandi atahigisha.
Mu gushaka kumenya icyatumye uyu muyobozi ahitamo gukora ibi, ikinyamakuru mamaurwasabo mu icukumbura cyakoze cyasanze uyu mwarimukazi ari murumuna w’uyu muyobozi w’iki kigo bavukana kuri Se na Nyina.
Buri mwaka havugururwa intonde z’abagomba kujya gukosora ibizamini, akenshi rero kuri uru rutonde abasanzweho bagumaho kereka nk’abagaragajwe nk’abagize amakosa runaka mu ikosora riheruka bakaba bakurwa kuri urwo rutonde noneho abashinzwe uburezi mu turere bamara kuzuza neza zikoherezwa muri NESA.
Amakuru mamaurwagasabo yamenye ni uko ikimenyane cyakoreshejwe ngo uwanzwe na Directrice akurwe kuri uru rutonde ari nacyo cyakoreshejwe ngo murumuna w’uyu muyobozi arushyirweho kandi atigisha kuri iki kigo.
Umukozi w’akarere ushinzwe uburezi asanzwe ari mukuru w’umugabo w’uyu mwarimukazi washyinzwe muri uyu mwanya atarakwiriye, ikintu gitera kwikanga ubufatanye mu ikosa cyangwa icyaha.
Uyu mwarimukazi utigisha kuri iki kigo yashyiriwe ku rutonde rw’abakosora aranagaruka akaba murumuna w’umuyobozi w’iki kigo cya Nyakagoma cyamutanze nk’uhigisha kandi atarigeze narimwe aba umurezi muri iki kigo.
Ku rutonde NESA yashyize ahagaragara ruriho abarimu barenga ibihumbi icumi uyu mwarimukazi ni nimero 9828, ariho ku mazina ya Niyonkuru Lydia bigaragazwa ko yigisha kuri GS Nyakagoma nyamara atariho yigisha.
Umuyobozi wa GS Nyakagoma NIRINGIYIMANA Dative ubwo twamubazaga niba uyu mwarimu koko yigisha kuri iki kigo, yahise akupa telephone ahita anayikura ku murongo.
Twamwandikiye ubutumwa bugufi tumusaba amakuru nyuma yo gutegereza no kugerageza inshuro nyinshi yaje gusubiza mu butumwa bugufi agira ati: "Habayeho kwibeshya kandi byameneshejwe NESA, ubu ntabwo akiriho."
Mamaurwagasabo yashatse kumenya icyo umukozi ushinzwe uburezi muri aka karere abivugaho dusanga telephone ye itari ku murongo. Mu gukomeza gushakisha tumenya y’uko ari hanze y’igihugu.
Nubwo Madamu Niringiyimana Dative uyobora GS. Nyakagoma yavuze ko murumuna we atakiri kuri uwo rutonde, nta rundi rutonde rushyashya yaduhaye ruriho undi yamusimbuje.
Amakuru dufite nuko yamaze ku musinyira nk’umwarimu wigisha kuri iki kigo, uko biri kose ngo ari mubazaba bari gukosora.
Yanditswe na Alfred Ntakirutimama



















