Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rusizi: Yiyahuye nyuma yo kumenya ko atwite

Monday 13 November 2023
    Yasomwe na

Mu murenge wa Mururu mu akarere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’uumukobwa wapfuye bigakekwa ko yiyahuye nyuma yo kumenya ko atwite kandi inda yatewe n’umugabo ufite urundi rugo.

Amakuru ikinyamakuru mamaurwagasabo cyamenye ni uko uyu mukobwa yari atwitwe, gusa ubuyobozi bw’uyu murenge bwo butangaza ko butahita buhamya niba koko yari atwite,
Gitifu w’uyu murenge yagize ati: "Nta gihamya ko atwite".

Hari andi makuru avuga ko uyu nyakwigendera witwaga Kwubwimana Helene wi’imyaka 20 yari afitanye amakimbirane na nyina umubyara bigakekwa ko bapfaga ko uyu mukobwa yatewe inda, ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko uyu mubyeyi ari mubatawe muri yombi mugihe iperereza rigikomeje.

Gitifu yakomeje agira ati: "Ntawahamya neza uko yapfuye kuko iperereza rirakomeje na Maman we arafunze": Gitifu James aganira na mamaurwagasabo.

Mu butumwa bwahererekanyijwe hagati y’abayobozi bwahamyaga ko uyu mukobwa yiyahuye ndetse mu makuru y’ibanze uyu na nyina bakomoka mu Karere ka Huye umurenge wa Mukura bakaba bari bimukiye aha mu murenge wa Mururu mugihe cya vuba.

Turacyakurikirana andi makuru mpamo y’iyi nkuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru