Bamwe mu bagore bacururiza imboga n’ imbuto mu isanteri ya Congo-Nil, murenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro, bagaragaza ko babangamiwe n’abagenzi babo bazicururiza muri za butike, bazivanga n’ibindi bicuruzwa bigatuma abo mu isoko babura abakiriya.
Nyirabatware Verediyana ni umwe muri bo babangamiwe n’imikorere nk’iyo, asanga iki kibazo kibabangamye bigatuma iri soko bakoreramo ribura abakiriya, agasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kugikemura.
Ati: "Ikintu akarere kadufasha nuko abantu bari mu ma butike hariya hejuru, boye gufata imyenda n’umunyu, n’amasabune ngo bamanuka baze no kubikorera hano mu isoko ry’imbuto, nkuko bafashemo ibisima (ibibanza)".
Mukeshimana Divine nawe ni undi muri bo, yagize ati: "Ikintu rero dusaba akarere nuko bariya bantu bacururiza muri butike bakagombye imboga n’imbuto kuzimanura zikaza muri iri soko ryacu, natwe tukajya tubona abakiriya, kuko iyo bagiye (abakiriya) muri butike basangamo imboga n’imbuto natwe ducuruza, biratubangamira".
Kuri iki kibazo cyagaragajwe naba bacuruzi, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, ubwo yari amaze kucyibonera, yadutangarije ko iki kibazo bagiye kugikemura, bakabuza abo bavanga imboga n’imbuto n’ibindi bicuruzwa muri iyi santeri.
Yagize ati: "Bikaba bizwi ko imbuto hari ahantu zishakishirizwa, ntabwo ari na benshi, ngirango ni nk’imiryango nk’itatu, bagerageza kuvanga ibyo byose, ariko nk’ubuyobozi bw’akarere tugiye kubikurikirana kugira ngo imboga n’imbuto zize ahangaha muri iri soko".
Iri soko riherereye mu santeri ya Congo- Nil, mu murenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro, rikaba ryarubatswe ku ubufatanye na leta ndetse n’umushinga wa World Vision.




















