Hari bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Musasa w’AKarere ka Rutsiro, bavuga ko bamaze igihe kigera ku mwaka barabuze amazi, aba baturage bagaragaza ko impamvu ibitera ari ukubera haciwe amatiyo yabagezagaho amazi, mu bikorwa byo gukora umuhanda Nkomero-Musasa.
Aba baturage bagaragaza ko kubera kubura amazi meza byatumye basigaye bavoma ibirohwa akaba ariho bahera basaba ko bahabwa amazi meza.
Ngendahimana Gérard, ni umwe muri aba baturage bafite iki kibazo
Yagize ati”Tujya ahantu kure hitwa munsi y’ishyamba hirya niho tuvoma, bakunda kuhita ngo ni Mukivuzanduru.Barawukoze umuhanda ni byiza cyane bashyiramo na rigore,ariko ntago bagiye bashyiramo ya matiyo ngo bayubakireho noneho tubone uko tuzabona amazi".
Ibi kandi bishimangirwa n’undi muturage witwa Iyakaremye Emmanuel, avuga baciye rigore zabagezagaho amazi none ubu bari mu bwigunge.
Ati"kompanyi yaraje noneho irangije imaze gukora umuhamda yica ya matiyo imaze guca amatiyo, twe twatunguwe nta n’inzira nimwe bigeze bashyira mu muhanda, mu kubaka umuhamda no gukora amarigore izacamo ya matiyo nanone agarura amazi yacu ubwo rero ni ikibazo twumva twabaza".
Aba baturage bagaraza ingaruka bibagiraho kuba ubu batakibona amazi meza hafi yabo, bagasaba gukorerwa ubuvugizi, kugira ngo iki kibazo gikemurwe babashe kongera kubona amazi meza, nkuko bishimangirwa na Mukeshimana Déogene nawe uvuga ko ari mu bafite iki kibazo.
Ati”Hari abaturage twari twishyize hanwe twikururira amazi, tuyakuye ku ivomero rusange, ubwo dushyiramo amafaranga menshi tuza kubura amazi, tukibaza se amafaranga twatanze yacu yapfuye iki…?..None ubungubu ni ukujya kuzana ibirohwa akaba ari byo tunywa, amazi ashoka hasi, ashoka mu migenda, akaba ari yo tunywa.”
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo mu Karere ka Rutsiro, maze tuvugisha Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro w’Ungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu atubwira ko iki kibazo nk’ubuyobozi bukizi, gusa hari n’ingamba zo kugikemura.
Yagize ati" Ni ikibazo tuzi, ni ikibazo turi gukurikirana, dukorana niyo kompanyi iri gukora umuhanda, ndetse dukorana n’abashinzwe amazi, nkaba rero by’umwihariko ako Kagari ka Murambi aho wenda njye nahaherukuraga icyo kibazo ntabwo bari bakimbwiye, nkaba nabasezeranya ko ubwo nkuko nk’ahandi twabikoze, abaturage bakabona amazi naho tugiye kuhashyira imbaraga kugirango bongere bavome nkuko byari bisanzwe".
Uyu muhanda uri gukorwa ukaba uturuka mu Isanteri ya Nkomero, ugakomeza ukanyura muri uyu Murenge wa Musasa.





















