Abatuye mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Rutsiro barasaba kongera gufungurirwa ivuriro bifashishaga mu kwivuza, rimaze amezi agera kuri atandatu rifunze, bakaruhuka gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza mu Karere ka Karongi.
Nibura aba baturage kugira ngo bagere ku bitaro bibegereye bya Kibara hari ubwo bibasaba gukora urugendo rugera ku masaha ane n’amaguru. Abashaka kujya ahabegereye bakajya i Rubengera mu karere ka Karongi, naho kandi bisaba gukora urugendo rutari ruto.
Muhawenimana Fortunee utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Miraramo avuga ko kugira ngo bagere ku bitaro bya Kibara bivuriza, bakora urugendo rurerure cyangwa se bakajya mu Karere ka Karongi.
Yagize ati: “Kugera kwa muganga bidusaba amasaha atari make kuko kugera ku Bitaro byacu bya Kibara bidufata amasaha ane n’amaguru, iyo tugiye hafi rero tujya mu Karere ka Karongi nabwo ni urugendo rutari ruto. Turasaba ubuyobozi ko bwadusubiza ivuriro ryacu hano”.
Yakomeje agira ati: “Mbere twazaga kwivuriza aha hafi byananirana bakabona kutwohereza ku Kibuye, ariko ubu iyo urwaje umwana kugira ngo ubyuke n’ijoro ujye i Rubengera ni kure kuko hari nubwo tugerayo bagatinda kutwakira kuko duturutse mu Karere k’ahandi. Dusubijwe ivuriro ryacu rero byatworohera cyane”.
Mukanoheli Marie Louise nawe numwe mu bafite kino kibazo, ubwo yari avuye kwivuriza mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, yavuze ko baterwa umunaniro no gukora urugendo bityo agasaba ko basubizwa ivuriro bivurizagaho.
Ati: “Nkoze urugendo rungana n’amasaha hafi atatu arenga, kubera intege nke kuko ntaho nakwivuriza hano. Ingorane dufite rero ni uko tujya kure bityo tukaba dusaba ko badusubiza ivuriro ritwegereye rimaze igihe rifunze.”
Ujeneza Elisse utuye mu Murenge wa Mukura, mu Kagari ka Kabuga mu Mudugudu wa Sanzare, nawe asaba ubuyobozi kubatekerezaho bakabaha ivuriro.
Ati:”Turasaba ko badusubiza ivuriro twari dufite aha hafi kugira ngo ntitujye dukoresha igihe kingana gutyo tugiye kwa muganga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro w’Ungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal yemeza ko iki kibazo bari kugikurikirana, bashyizeho umwete ngo kibonerwe igisubizo.
Yagize ati: “Kiriya ni ikibazo natwe turi gukurikirana; hari amavuriro y’ingoboka yagiye asigwa na ba rwiyemezamirimo ku mpamvu zitandukanye, rero ni ikibazo dushyizeho umutima ngo gikemuke vuba abaturage bacu bivurize hafi."
Yahumurije aba baturage bafite kino kibazo ndetse avuga ko muri kano Karere bafite amavuriro y’ingoboka 9 afunze ndetse agaragaza ko ari ikibazo cyagaragajwe kandi ko bidatinze gihabwa umurongo bakayasubizwa.
Mu Karere ka Rutsiro harimo amavuriro y’ingoboka 38, muri yo 9 ntakora. Abaturage bo mu Mirenge ya Mushubati na Mukura bajya kwivuriza i Rubengera mu Karere ka Karongi, iki akaba ari ikibazo ndetse n’imbogamizi ku mibereho yabo.


















