Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Bamaze igihe mu kizima nyuma yo kubura mubazi zisimbura izakubiswe n’inkuba

Wednesday 7 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bavuga ko bamaze igihe batabasha kubona umuriro w’amashanyarazi, kuko babuze mubazi zisimbura izitagikora harimo izakubiswe n’inkuba.

Akarere ka Rutsiro kazwe nk’akarere kari ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza by’inkuba kurusha ahandi mu gihugu, bityo bigateza ingaruka zirimo no kwangiza ibikorwa remezo birimo n’imiyoboro y’amashanyarazi igeza umuriro ku baturage, udasibye n’ikubita insinga zijyana aumuriro mu ngo.

Umwe muri bano baturage twaganiriye, utashatse ko tuvuga amazina ye, agaragaza uburyo ari ikibazo gikomeye kuri bo.

Ati: "Nanjye baraje ndavuga ngo nta cash power (mubazi), baravuga genda uzabona tuyizanye ntabwo bongeye kuzana cash power i Murambi."

Undi nawe twaganiriye, mu magambo make,yumvikanisha ko iki kibazo gihari.

Yagize ati: "Ziri gushya, kugira ngo tuzibone bikaba ikibazo."

Kuri iki kibazo uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu mu karere ka Rutsiro, Maurice Rugaba, agaragaza ko iki kibazo ubu ntagihari, akavuga ko uwahuye nacyo akabagera bamufasha kubona indi.

Yagize ati: "Turazisimbura, ahubwo mwabatubwirira bakegera ibiro by’ishami aho turi gukorera, ahubwo nibagire vuba tuzibasimburire zigihari".

Akomeza avuga ko nubwo hari igihe zibura, ariko ubu izo gusimbura izo zitagikora zihari.

Rubaga akomeza agira ati: "Ni gahunda isanzwe, nuko cash power hari gihe zishira, ziraboneka zigashira ariko ubu turazifite".

Akomeza asaba abaturage bakeneye mubazi kuza gutwara izizisimbura bitwaje numero ya za mubazi zabo zagize ibibazo.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru