Bamwe mu baturage bo mu kagari Kabuga, mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro baratabaza nyuma yaho amavomo bari basanganywe amaze imyaka irenga itanu yarapfuye bikaba bituma bakoresha amazi y’ibiroha bakura mu migezi itemba.
Bemeza ko ayo mazi banywa, bakanayatekesha abatera ingaruka zirimo no kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda, bakaba basaba ko bakwegerezwa amazi meza.
Umwe muri bano baturage, agaragaza iki kibazo ko ubuyobozi bukizi, gusa ngo ntacyo buragikiraho.
Yagize ati: “Ikibazo cy’amazi inaha cyabaye ingorabahizi. Twirirwa tuyabaza abayobozi b’inzego z’ibanze iyo habaye inteko rusange y’abaturage, ariko biba iby’ubusa kuko kunywa ibiziba bitugeze habi kandi kuri twe bimaze kuba nk’umuco. Abana bacu natwe twarazahaye keretse dutabawe n’ubuyobozi bukuru.”
Undi muturage nawe, yemeza ko kubera gukoresha aya mazi mabi byamaze kumugiraho ingaruka zo kurwara inzoka, nawe agasaba abo bireba gukemura kino kibazo.
Yagize ati: “Uku undeba mfite inzoka mu nda zamaze kundenga. Nagiye kwa muganga bambwira ko zabaye nyinshi kandi bituruka kuri aya mazi y’ibiziba tunywa amanywa n’ijoro tukanayatekesha, ni umugezi mubi. Mudukorere ubuvugizi duhabwe amazi meza nk’abandi Banyarwanda.”
Aba baturage bavuga ko uretse no kuba aya mazi mabi bakoresha, hari abatari bake muri bo bayabona bakoze ingendo ndetse, cyane ko batuye mu misozi, umugezi bavomamo ukaba mu kabande.
Imigezi bavomaho irimo uwa Ntaruko n’uwa Kinyempanda isa nabi kandi ngo amaze imyaka itanu yarakamye mu miyoboro yayo.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko ikibazo cy’amazi kuri aba baturage bakimenye ndetse ngo hari izindi nzego bari gukora kugira ngo mu gihe cya vuba amazi aboneke nk’uko biri no muri gahunda ya leta.
Yagize ati: “Gahunda yo gufasha abo baturage irahari kuko si iy’akarere gusa ni gahunda y’Igihugu cyose yo kwegereza abaturage amazi meza. Gusa birazwi ko akarere ka Rutsiro gafite ikibazo cy’amazi ariko natwe ntabwo twicaye kuko hari iminshinga y’imiyoboro y’amazi itandukanye iri gutegurwa muri uyu mwaka izageza amazi kuri abo baturage.”
Visi Meya, umuganwa avuga ko kugeza ubu mu karere ka Rutsiro bamaze gukwirakwiza amazi meza mu baturage ku kigero kigera kuri 50%, ariko ngo imirimo yo gufasha n’abasigaye kubona amazi ikaba ikomeje, muri kano karere.
Yanditswe na Eulade Mahirwe




















