Abayobozi mu nzego zose z’ibanze mu karere ka Rutsiro bakanguriwe kwirinda guhishira abakora ihohoterwa rishingiye ku gutsina.
Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kane, yagenewe abayobozi mu nzego z’ibanze ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Aya mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw’Abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana".
Muri aya mahugurwa yakorewe mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Karongi, Rutsiro, Nyabihu na Rubavu, by’umwihariko mu Karere ka Rutsiro yasorejwe mu Murenge wa Rusebeye.
Minani Jean Damascène, wari witabiriye aya mahugurwa atuye mu Mudugudu wa Rukundo, mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mukura, yatugaragarije ko ibikorwa nkibi byo guhohotera iwabo bihari, ariko anatugaragariza icyo aya mahugurwa ayakuyemo.
Yagize ati" Buriya ikintu tumaze kungukiramo, icya mbere ni ukumenya gutanga amakuru ku gihe, ku ihohoterwa, rikorerwa abana, mu ngo, ndetse n’abaturage muri usange".
Yakomeje atugaragariza ibikorwa by’ihohoterwa abona bigihari by’umwihariko muri kano Karere ka Rutsiro.
Ati" Ihohoterwa rya mbere cyane cyane ni iryo mu ngu, irya kabiri, ni irikorerwa abana, batagejege igihe cy’ubukure".
Ingabire Joyeuse, akaba ahagarariye abagore mu Murenge wa Manihira, asanga aya mahugurwa yarabongereye ubumenyi ku bigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abana.
Yagize ati" Ikintu aya mahugurwa agiye kudufasha, bamwe na bamwe ntabwo twari tuzi ingaruka z’icyaha, cyangwa uburyo icyaha gikorwa, akenshi twumvaga ihohoterwa, ariko ntabwo twari tuzi iyo umuntu yahohotewe bigenda gute, ariko aya mahugurwa adufashije kumenya, ni ibihe bice nyine bigaragaza ihohoterwa, kuko twabinyemo ibice byinshi, bigaragaza nyine uko umuntu ahohoterwa n’ingaruka zabyo, ubwo rero bidufashije kumenya, uburyo nyine tuzajya tumenya ihohoterwa, tukamenya n’uburyo twafasha umuntu wahohotewe".
Yambabariye Clementine, akaba ari Inshuti y’Umuryango mu Mudugudu wa ka Kagano, mu Kagari ka Mberi, mu Murenge wa Rusebeya, agaragaza nawe ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana rihari, akabona aya mahugurwa hari icyo azafasha mu guhangana naryo.
Yagize ati" Iwacu mu Murenge wa Rusebeya, by’umwihariko no mu mudugudu wacu, rijya rihaba, rero biradufasha cyane, kuko biraduha umurongo, wo kurushaho kurirwanya ndetse no kwigisha abakora iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’irikorerwa abana".
Ihohoterwa rikorerwa abana riracyahishirwa
Nkuko Yambabariye yakomeje abivuga, ngo haracyari ibikorwa byo guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko irikorerwa abana.
Yakomeje agira ati" Ikintu cyo guhishira, akenshi byaterwaga no kudasobanukirwa, ugasanga baravuze kuva yamusambanyirije umwana, ariko ntamutere inda, reka turebe kuntu twakwiyunga, birangirire ahangaha, ariko ntibamenye ko burya baba babangamiye uburengazira bw’umwana, ikintu cyo guhishira kijya kibaho mwubwo buryo".
" Umuryango ukavuga ngo tudaseba, reka tubirangirize ahangaha, bijya bibaho,ariko nkuko tumaze kubona amahugurwa, ni ahacu kwigisha imiryango, iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina, nirijya riba rijye rinamenyekana, hanyuma umwana ahabwe ubutabera".
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal, washoje aya mahugurwa muri kano Karere ka Rutsiro, abona aya mahugurwa ari ingirakamaro mu kurushaho guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana.
Yagize ati" Icyo bungukiye muri aya mahugurwa, bamenye, gusobanukirwa ikijyanye n’ihohoterwa, bamenye gusobakirwa ihohoterwa niki, bamenye kumenya, uwahohotewe, ese ahabwa ubufasha ate, basobanukiweho kumenya ibihano, basobanukiwe kumenya ingaruka z’ihohoterwa, zirimo urupfu, n’ihungabana n’ibindi, bafashe rero image (ishusho) muri rusange, amakuru y’ingenzi ku bijyanye n’ihohoterwa n’uburyo bwo kurirwanya mu Karere kacu ka Rutsiro".
Yakomeje agira ati: "Ihohoterwa hari gihe barihisha, biturutse k’umyumvire y’ababyeyi, aho umwana ashobora guhohoterwa, umubyeyi, bakumvikana bamuha amafaranga bagaceceka, hari igihe babifata nk’icyaha, nkuko wakubita umwana bisanzwe, bakoneshereza, ariko ubungubu bamenye uburemere bw’icyaha cy’ihohoterwa, ku buryo batazongera guhishira uwahohoteye.
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko kudahishira ibikorwa nkibi by’ihohotera rishingiye ku gutsina ndetse n’irikorerwa abana, hagaragazwa ababikoze bakabiryozwa byaca intege ibi bikorwa.
Yanditswe na Eulade Mahirwe






















