Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Musasa, barinubira ko abarimo gukora umuhanda wa kaburimbo bayobora imiferege y’amazi mu myaka yabo ikaba irimo gutwarwa n’isuri bigaca n’amatiyo y’amazi begerejwe.
Aba baturage babwiye Mamaurwagasabo ko bafite impungenge ko ibi bishobora kubateza inzara hamwe no kubura amazi.
Umuhanda uri gukorwa mu kagari ka Murambi uturuka mu isanteri ya Nkomero, aho wahujwe ukaba umwe ukomeza mu murenge wa Boneza, hose mu karere ka Rutsiro. Bigaraga ko ahangaha imyaka y’abaturage yahangirikiye, aho imiferege y’amazi yagiye iyoborwa mu murima yabo.
Umwe muri bano baturage yibaza, nibamara kubura amazi uko bizagenda.
Yagize ati: "Nonese abaturage kaburimbo niyo bazajya bavomaho? Bazajya bavoma hehe?".
Undi nawe ati: "N’abaturage bari bifitiye amazi (mu ngo zabo) amatiyo barayaciye".
Ntabwo ari i iki kibazo cyo kubura amazi bitewe n’ikorwa ryuyu muhanda gusa, ahubwo abaturage ahangaha banagaragaza impungenge ziturutse ku kuba hari imiferege yayoborewe mu mirima yabo, aho bigaraga ko hari aho yatwaye ubutaka, ndetse ikanatwara imyaka yabo".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Musasa, Biziyaremye Jean Baptiste, yatangarije Mama Urwagasabo ko ibi bibazo babizi, kandi hari uburyo bavuganye n’abari gukora uyu muhanda bigomba gukemukamo.
Yagize ati: "Turabizi, twaranabivuganye n’abariya bari kuwukora, batubwira ko umuhanda ukiri gukorwa, amatiyo y’amazi bari kugenda bayimura, naho itaka, aho kurimena, aho rigenda rirengera, nabyo bagenda babibara bakavuga ko bazabyishyura".
Yakomeje agira ati: "Turacyokomeza kugenda dusunika ngo turebe kuko umuhanda uracyakorwa aho ikibazo kibaye, abaturage bakitugezaho tukajya kureba uko kimeze, tugahura n’abakora umuhanda, tukabibereka, bakabibara, bakabyongeraho, muri buri kagari. Hagiyeho na komite nkemurampaka, nayo igenda ireberera ibyo bari kwangiza, bitari kubyari byishyuwe, bikongera bikabarwa, bakabishyira, umugenagaciro, wo kuri uriya muhanda".
Twamubajije kandi niba bidashoboka ngo uyu muhanda ukorwe hatangijwe imyaka y’abaturage, maze adusubiza ko aho bishoboka bikorwa.
Yagize ati: "Iyo tuhageze abaturage babitugejeho, twumvikana nabo, aho bishoboka bahita babikuraho (imiferege y’amazi) aho bidashoboka bakatubwira ko abo baturage bazababarira bakabimura".
Bigendanye nuko muri rusange ubu mu Rwanda ari mu gihe k’imvura, kandi akarere ka Rutsiro kakaba ari kamwe mu dukunda kwibasirwa n’ibiza, amazi aturuka muri iyi miferege akunze kuba ari menshi rero aturuka mu ikorwa ryuyu muhanda agatera impungenge abahaturiye mu gihe yayoborewe ahateje akaga.
Yanditswe na Eulade Mahirwe





















