Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Bari gukora umuhanda umwe bakangiza undi

Monday 13 May 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro ntibiyumvisha ukuntu hari gukorwa umuhanda umwe igitaka kiwuvuyemo kikajya gusenya undi uri hepfo yawo Ubuyobozi bubireba ntibugire icyo bubikoraho.

Umuhanda urimo gukorwa ni uva mu isantere ya Nkomero ujya mu murenge wa Boneza, hakaba hari undi nawe utegerejwe gukorwa uturuka muri iyo santeri werekeza ku biro by’umurenge wa Musasa ariko imirimo yo kuwukora ikiba itaratangira.

Mu gukora uwo muhanda uva mu isantere ya Nkomero ibitaka bivamo byangije umuhanda wo munsi yawo ariko aaturage bakaba babona biza kurushaho ubwo uyu wundi watangiye gukorwa.

Umwe mu baturage bakoresha uyu muhanda, witwa Iyakaremye Emmanuel yavuze ko kubera iki kibazo, byurije ibiciro ku bakoresha uyu muhanda.

Ati: "Niyo mpamvu nakubwiye ngo ibiciro byo kuva mu Nkomero bigera inaha byaruriye cyane, bakagombye gufata cya gitaka bagahita bagihurizemo, bagakora gakeya bakarangiza ubundi bagakomeza n’ahandi. Ibicuruzwa turabizana bikagwamo, imodoka zikagwamo; abantu dutuye muri kano gace mbese tumeze nkabafungiwe urukuta".

Uyu yakomeje asaba inzego ibi bireba gukurikira iki kibazo, bityo nko mu gihe imvura iguye hakajya hagabanywa icyondo kiza kwangiza uyu muhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa yavuze ko ahanini byaturutse ku mvura nyinshi, ariko hasabwe ko hacukurwa imiferege mu kwirinda iki kibazo.

Ati: "Icyo twasabye nuko haba hacibwa imiferege imanura amazi neza bidasandaye mu baturage, ikindi kibazo cyabayeho nuko habaye imvura nyinshi cyane, bituma uwo muhanda wangiza uwo hepfo, ikipe ya tekinike yarahasuye kandi hari ibyo twumvikanyeho na RTDA ku buryo byatangira gukumirwa hakiri kare tutarinze iyo rwose twangiza n’umuhanda wacu".

Umurenge wa Musasa nk’umwe mu mirenge igize akarere ka Rutsiro, ufite imihanda myinshi idatunganyijwe neza, bityo akaba ari ikibazo gikoma mu nkokora iterambere ry’abaturage bahatuye mu bijaynye n’ubwikorezi n’ubuhahirane n’utundi duce byegeranye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru