Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Bari mu rujijo nyuma yo kutibona mu bazahabwa ingurane kuhari kubakwa umuhanda

Friday 16 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bari mu rujijo nyuma yo kutibona muri sisiteme y’abazahabwa ingurane ku mitungo yabo yakuweho aho bari kubaka umuhanda, mu gihe hari bagenzi babo bo bamaze kubarirwa ndetse no kwishyurwa.

Muri uyu muhanda uri ku bakwa ukanyura mu murenge wa Musasa, uturutse mu isanteri ya Nkomero, hari abaturage bavugako babariwe ngo bazahabwe ingurane aho uyu muhanda uzaca mu mitungo yabo ariko bakaba bataribonye muri sisiteme kugirango bishyurwe.

Umwe muri bano baturage utarashatse ko amazina ye tuyavuga muri iyi nkuru, utuye mu kagari ka Murambi, muri uyu murenge wa Musasa, avuga ko yatemewe ibiti ntiyishyurwa, ndetse ntiyanibonama muri sisiteme.

Yagize ati" Njyewe bitewe nuyu muhanda uri gukorwa mfite ibibazo bigera kuri biibiri (2), bitagenze neza, ikibazo cya mbere, REG, iyi ikora mu by’amashanyarazi, yaje intemera ibiti, imaze kubitema, barambarura ngo bazampa amafaranga muri 2016 ahongaho, kugeza nanubu amafaranga ntiyigeze asohoka ngo nyabone, none umuhanda ugiye kuhanyura".

"Nanone icya kabiri, bamwe barabaruwe nanjye narabariwe, ntanga ibyangombwa nkuko abandi baturage babitanga, maze kubitanga, ubahagarariye yaraje, basoma abantu, bamaze gusoma abantu bari muri sisiteme abantu bazahabwa ingurane, njyewe ntabwo naje kubonekamo".

Undi muturage witwa Babonampoze Jean Damscene nawe utuye mu kagari ka Murambi, muri uyu murenge wa Musasa, nawe agaragaza ko afite iki kibazo.

Yagize ati" Baratubariye, bamaze kutubarira, biza kugaruka bavuga ngo ntabwo byuzuye, turabyuzuza bisubira ku karere, batangiye kwishyura, barishyuye twe ntituboneka".

Uyu muturage avuga ko ibi bimaze igihe kinini, kandi ko bajya ku karere ariko nta gisubizo gifatika babona.

Twashatse kumenya icyo abarebwa no gukemura iki kibazo, maze tuvugana n’uhagarariye ikigo RTDA mu karere ka Rutsiro, gifite mu shingano iyubakwa ryuyu muhanda, Dusabimana Leoncie, gusa ahakana ibi bivugwa naba baturage, we avuga ko abujuje ibisabwa bagomba guhabawa ingurane mu kubaka uyu muhanda bazihawe, abatarazihabwa ngo ubwo hari ibyo batari buzuza.

Yagize ati" Umuturage udafite ibibazo mu byangombwa, kugeza izi saha kuri uwo muhanda nta muntu utarishyurwa, abantu basigaye ni abantu bafitemo amakimbirane, ni ba bantu bari barafunzwe ubu bakaba bari kugaruka, bakaba batari bafite ibyangombwa by’ubutaka, ariko kugeza k’umuntu ufite icyangombwa cy’ubutaka kuri uwo muhanda, akaba afite Indangamuntu, akaba afite ibyangombwa byirangamimimerere, kuva Musasa kugera Nkora, yarishyuwe, yabonye ingurane ye".

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko naba badafite ibyangombwa ibyangombwa byuzuye ngo bahabwe ingurane batazabihorera gusa, ahubwo ngo nabo barakurikiranwa, kugirango harebwe uburyo k’ubufatanye n’akarere kugirango harebwe uburyo bafashwa, ngo kandi hari gahunda yo kongera kwegera aba baturage kugirango abagifite ibi bibazo, harebwe uburyo bafashwa.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru