Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Hari Akagari kamaze umwaka urenga katagira umunyabanga nshingwabikorwa

Wednesday 8 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu kagari ka Rukaragata mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kigeyo baravuga ko umwaka ugiye gushyira batagira umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri ako kagari, bibaza icyabuze kugira ngo Gitifu aboneke bakabura igisubizo.

Umwe muri aba baturage witwa Habiyambere Jean Pierre yagize ati: "Nta Gitifu hano muri Rukaragata tugira, imyaka igiye kuba ibiri kandi utundi tugari dufite abayobozi; hano iwacu sinzi impamvu rwose muzatubarize abayobozi."

Bakomeza basaba ko bashakirwa umuyobozi w’Akagari ngo kuko Sedo (ushinzwe iterambere mu kagari) ariwe uri ku biro wenyine ndetse hashyize igihe kirekire bamutegereje ariko amaso yaheze mu kirere.

Uwanariya nawe yagize ati:"Tumaze umwaka nta muyobozi, Sedo niwe ukora wenyine, ibi bishobora kubangamira imitangire ya Serivisi. Turasaba ko baduha Gitifu natwe tukagira inzego zuzuye.

Bavuga ko hari ibisobanuri bimwe na bimwe bahabwa bitabashimishjje kuko hari inshingano Gitifu yari kuzuza ariko ntibanyurwe.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi burimo gukora kuri iki kibazo maze umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Bwana Munyembaraga Rutayisire Deogratias avuga ko ibizamini byo gupiganira uyu mwanya wo kuba Gitifu byakozwe hategerejwe umukozi uzava mu bakozi mu bapiganywe.

Ati:"Nibyo koko nta gitifu aka kagari gafite gusa Sedo arimo gukora kandi neza ndetse gakomeje no kuza imbere mu bikorwa byiza gusa, turacyategereje uzava mu bapiganiye uyu mwanya. Ibi byose bizakorwa na Raliga (Ikigo cya Leta gikoresha ibizamini ku bakozi ba Leta), njyewe ntabubasha mfite bwo gushyiraho umuyobozi."

Mu gihe aba baturage bari mu rungabangabo rwo kuba badafite umuyobozi, kuri ubu Sedo niwe urimo gufatanya inshingano agomba nizo kuba umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari, hakibazwa impamvu umwaka ugiye gushyira nta bizamini bikoreshejwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru