Yozefina Nyanzira, utuye mu Mudugudu wa Kajugujugu, mu Kagari ka Kirwa, mu murenge wa Murunda, mu Karere ka Rutsiro, agaragaza akababaro ndetse n’ubwoba, dore ko avuga ko bashinze ipoto ry’amashanyarazi mu kikoni cy’inzu atuyemo, hanyuma ntahabwe ingurane, ndetse ko n’umuriro w’amashanyarazi ushobora kumutwika nta nuwo we agira.
Mu rugo kuri uyu mukecuru Nyanzira, ipoto rifasha gukwikwiza umuriro w’amashanyarazi rishinze ahahoze igikoni cy’inzu atuyemo nkuko abivuga, ariko nubwo bimeze gutyo, we nta muriro w’amashanyarazi agira.
Ubwo yarabonye umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV, hafi y’urugo atuyemo, yamujyanye muri iyi nzu ngo amwereke akaga agaraga ko yagize.
Nubwo iri pito avuga ko ryashinzwe mu gikoni cy’inzu iwe, uyu mukecuru ugeze mu zabukuru, agaragaraza ko asa nkaho yikorejwe umutwaro adashoboye kwikorera, gushinga ipoto ry’amashanyarazi mu rugo iwe, ntahabwe umuriro, hanyuma kandi nta n’ingurane, iki gikorwa kikanamubuza kuhatekera kuko avuga ko aho iri poto riri hahoze igikoni, abigaragaza nk’agahinda ndetse n’umubabaro icyarimwe.
Mu mvugo ye akoresha ipoto aryita ifoto.
Yagize ati" Na n’uyu munsi ndahangayitse kubera iyi poto, ese nintwikwa n’amashanyarazi ubwo Leta izaba ibifitemo inyungu?".
Nkuko uyu mukecuru abivuga mbere yuko iri poto rishingwa mu kikoni cy’inzu atuyemo, ryari rishinzwe hanze y’inzu ririmurwa, agaragaza kandi ko afite ubwoba ko umuriro w’amashanyarazi ushobora kumutwika.
Yagize ati "amashanyarazi arica, iyo amaze kwaka arica, nkubu ndi hano mu nzu akantwika ubwo leta nta kibazo iba ifite".
Uyu mukecuru Nyanzira, kandi agaragaza ko yasiragiye mu nzego z’itandukanya, azigaragariza kino kibazo, gusa nticyakemutse, mu byo asaba kugirango kino kibazo gikemuke, harimo kuvanirwa iri poto abona rimuteye ubwoba aha hantu riri.
Ati"Ikibazo narakijyanye nkigeza mu mudugugu, ikibazo kigera mu kagari, ikibazo kigera mu murenge, ikibazo kigera mu karere".
Izi mpungenge ndetse n’akarengana bigaragazwa n’uyu mukecuru, bituruka kuri iri poto, hari n’abaturanyi be babishimangira. Uyu ni Twagirimana Mathias ni umwe muri bo.
Yagize ati" Hano ni munzu, Leta yagombye kumuha ingurane, akimuka akajya ahandi, kuko ni igikorwa cya Leta, ni byo ariko igikorwa cya Leta nticyagombye gusenya icyo umuturage yakoze".
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, maze twandikira Mukamana Jeanette, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda.
Maze atwoherereza ubutumwa bugira buti" Uyu mukecuru iyo ubirebye usanga yarubatse nyuma yuko ipoto ihajya.
Ariko yandikiye umuyobozi w’akarere asaba ko bayimura.
Umuyobozi w’akarere nawe yandikiye REG ayisaba kuyimurira ahandi, kugirango birinde impanuka zazaba mu gihe yaba ikomeje kuba aho hantu".
Icyakora nubwo uyu muyobozi avuga gutya, uyu mukecuru Nyanzira, we avuga ko iyo poto bayishinze mu kikoni, ivanywe imbere y’iyi nzu abamo.
Mahirwe Eulade
























