Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Kivumu bacururiza mu gasantere kitwa Taransiporo baravuga ko bifuza kubakirwa isoko ryo gucururizamo bagaca ukubiri no kunyagirwa n’imvura.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Kivumu bavuga ko bamaze igihe kirekire bemerewe isoko ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Bavuga ko batunguwe no kubona ikibanza bari baravuze ko kizubakwami isoko barimo kuhubaka ibagiro ry’ingurube.
Uwimbabazi Agnes ni umwe mu bacuruzi twasanze muri aka gasantere.
Yagize ati: "Nk’abacuruzi badushakiye ahantu twajya duhurira ubucuruzi bwacu bwatera imbere ariko usanga buri wese ari gutembereza ibicuruzwa iyo imvura iguye, ntaho kugama, mu murenge wose wa Kivumu nta Soko dufute rwose; twarategereje amaso yaheze mu kirere."
Undi muturage witwa Iradukunda Eric yagize ati: "Ibintu dukora hano turasora ariko nta bakiriya tubona bitewe nuko usanga tudahurizwa hamwe, ubu mukanya imvura nigwa turatwikira; baduhaye isoko byarushaho kuba byiza kandi icyo dusaba meya wacu ni uko yakwita kuri iki kibazo, ibi bizaca n’akajagari mu bucuruzi hano muri Rutsiro."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’akarere Murekatete Triphose avuga ko aba baturage barimo kubatekereza ku buryo mu gihe kiri imbere bazaba bacuruza batarimo kunyagirwa.
Ati: "Nkuko twabivuze dufite imiyoborere myiza, na leta ikunda abaturage, hari igikorwa turimo gukora muri Rutsiro cyo kugenda twubaka amasoko yo gucururizamo, gusa icyo nakwizeza aba baturage ba Kivumu nabo iyi gahunda izabageraho hanyuma bace ukubiri no kunyagirwa."
Iyo unyura hirya no hino muri uyu murenge wa Kivumu ubona benshi mu bacuruzi bagenda bacururiza mu muhanda arinaho bahera bavuga ko baramutse babonye aho bahurizwa bakora neza ntampungenge bafite.




















