Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Rutsiro: Ufite uburwayi bwo mu mutwe yishe umukecuru

Monday 29 April 2024
    Yasomwe na


Nyirabarara Tereziya wari ufite imyaka 65, wo mu kagari ka Murambi mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro yishwe akubiswe ifuni na Bosenibamwe Evariste bivugwa ko ufite uburwayi bwo mutwe.

Abaturage bavuga ko Bosenibamwe asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse akaba afata n’imiti ingendanye n’ubu burwayi. yakubise uyu mukecuru ifuni mu mutwe Kuri uyu wa Kane ku itariki 25 Mata 2025, nyuma yo kumusanga ari gukura imyumbati iteze, nkuko Ntirivamunda Alphonse utuye muri kano kagari ibi byabereyemo yabitangarije Mamaurwagasabo.

Yagize ati: "Yafashe agasuka, ajya gukura imyumbati iteze. Ariko ni umuntu wabwiraga, washoboraga kumubwira ngo have akabireka, uwo mukecuru rero yaravuye kuzitura ihene, amubwira ko uri gukura imyumbati iteze, ahita aza niyo funi aramukubita aramwica".

Ibi kandi twabihamirijwe n’umunyambanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Musasa, Biziyaremye Baptiste, yavuze ko nyakwigendera yishwe akubiswe ifuni mu mutwe ishuri eshatu.

Ati: "Bahuye avuye gucyura ihene, ifuni yayigendanaga, ni amafuni atatu, imwe mu musaya w’iburyo ariyo yamukomerekeje cyane, indi mu mutwe hejuru, indi mu wundi (umusaya)".

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nyakwigendera nta kibazo cy’amakimbirane yari asanzwe afitanye n’uyu Bosenibamwe wamwishe.

Ubwo twategura iyi inkuru, uyu wakoze aya mahano yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo hakurikizwe icyo amategeko ateganya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru