Kuri uyu wa kne tariki ya 10/3/2021, mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Kivumu akagari ka Bunyunju, hatangijwe icyumweru cyahariwe indyo yuzuye kizamara iminsi 12 ari na yo umwana ashobora kuba akize imirire mibi mu gihe yamugaragayeho.
Iki cyumweru cyatangijwe n’Umuyobozi w’akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Musabyemariya Marie Chantal, hari kandi n’abakozi b’Ishami ry’ubuzima mu karere.
Musabyemariya yagarutse ku kamaro ko kurinda umwana imirire mibi ahabwa indyo yuzuye.
Yagize ati ati: "Kurinda umwana imirire mibi ni ukubaka ejo heza h’u Rwanda. Munyemerere tugire umurenge uzira bwacyi, tugire akarere gafite abana bafite ubwenge, bazira kugwingira."
Musabyemariya yasabye kandi abaturage kugira isuku umuco ikabaranga mu gihe bategura ibyo kurya ndetse no ku mubiri, abasaba no gukomeza kuzirikana ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza.
Ku bijyanye na Mituweli, abaturage bashishikarijwe gutanga umusanzu wabo hakiri kare umwaka wa 2021/2022 wa mituweli ukazatangira biteguye ku buryo bahita bayikoresha igihe cyose baba bahuye n’uburwayi.
Kuri uyu munsi, hakaba hatanzwe urugero rw’indyo yuzuye abana bafite imirire mibi baragaburirwa, hatangwa imirama y’imboga itandukanye ku bufatanye n’Umushinga HINGA WEZE no gusura irerero ry’Ikirezi mu kugenzura uko abana baharererwa bahabwa indyo yuzuye.
Ibi bikorwa byo gusura amarerero, gusura ibikoni by’imidugudu n’ubukangurambaga ku ndyo yuzuye bikaba bizakomeza ku buryo bwihariye muri iki gihe cy’iminsi 12.

















