Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rwamagana: Birapfira hehe kugira ngo umwana ntitumurengere?-Guverineri Gasana

Wednesday 15 September 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yibikuje inzego zose zikorera abaturage kugaragaza uruhare rwazo mu kurengera umwana, yibaza icyatuma hari abana bagihohoferwa mu buryo butandukanye kandi abo kumurengera bose bamukikije.

Yabitangarije mu murenge was Fumbwe wo mu karere ka Rwamagana ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe "Tujyanemo mu kurengera umwana" bwatangirijwe ku mbuga ngari y’ibiro by’umurenge wa Fumbwe ahahurijwe Ibyiciro bitandukanye by’abaturage n’abayobozi baturuka mu byiciro byose bikorana n’abo mu buzima bwa buri munsi, hatoranyijwemo bake mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza virusi ya Corona.

Ibumoso imbete y’ameza ni Guverineri CG Gasana iburyo ni Vice Mayor Umutoni Jeanne was Rwamagana batangiza ubukangurambaga bwo kurengera umwana, mu murenge wa Fumbwe

Guverineri CG Gasana yabwiye abitabiriye ubwo bukangurambaga ko Leta y’u Rwanda mu kerekezo Perezida Kagame yihaye ari uko abaturage bagomba kugira umutekano, ituze n’amahoro, icya kabiri Abanyarwanda bose bakagira amahirwe angana mu buzima icya Gatatu kikagira imibereho myiza.

CG Gasana yabajije icyo buri bantu mu byiciro byabo bakora mu kurengera umwana, baba inshuti z’umuryango, urubyiruko rw’abakangurambaga, imiryango itari iya leta, Uhagarariye urwego RIB, abaturage batandukanye, abarezi bo ku mashuri, abakuru b’imidugudu, Abanyamakuru n’abandi, nabo bagenda bamusubiza uko uruhare rwabo ruhagaze kuri iyo ngingo.

Akomeza agira ati "Niba koko ubuyobozi bw’ibanze buhari, hakaba hari inshuti z’umuryango, umubyeyi, umwarimu, itangamakuru, abafatanyabikorwa, urubyiruko, inzego z’ubutabera, birapfira hehe? Birapfira hehe kugira ngo umwana ntitumurengere?

Abantu bose bafatanye uruziga mu mudugudu kandi barahari, ikintu gituma tutarengera umwana ni igiki uburenganzira bw’umwana bukaboneka?"

Yakomoje yisabira by’umwihariko abatuye uwo murenge, ati "Rero baturage ba Fumbwe n’abandi baje mu nama, dushimire ko habayeho kongera gukanguka, no kugira ngo turebe ikibazo kitwugarije cyo kurengera umwana.

Ibyo byiciro byose birahari kandi muzi ko umwana iyo adateguwe neza kuva mu itorero aragwingira, ntabwo agira uburere, yemwe ntiyiga, azana ingeso zidasanzwe, abura indangagaciro, ikivamo ni kiriya, ni umwana ujya mu muhanda, umwana ubyara umwana, umwana uta amashuri, umwana ugwingira, ukoresha imirimo ivunanye, utagira indangagaciro, kandi ni urungano. Ari mu rungano rw’iki gihugu, ategurwa mu byiciro bitandukanye, kugenda akazayobora iki gihugu akazakigirira akamaro, imiryango akagira agaciro ku isi, tukaba tumubuza uburenganzira bwe."

CG Gasana yabwiye itangamakuru ko nubwo akarere ka Rwamagana atari ko hagiye imibare minini cyane mu gihugu y’ahaboneka guhohotera umwana ariko naho bihari ari nayo mpamvu baje kongera kubibutsa inshingano zabo muri iyo gahunda yo gutangiza ubwo bukangurambaga bwatangiye ku rwego rw’igihugu kuva tariki ya 8 bukazageza 30 Nzeri 2021.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne, yavuze ko ubwo batangizaga ubukangurambaga ku rwego rw’akarere babonye umusaruro mwiza kuko bakurikiwe ku mbuga nkoranyambaga n’abarenga ibihumbi 35 bityo kongera kubyibutsa n’abagera kuri 200 ba Fumbwe nabyo bigiye gutuma buri wese mu kiciro abarizwamo afatanya n’undi mu gushyira hamwe bagamije kurengera umwana.

Mu buhamya bwatangiye aho, umubyeyi yagaragaje uko umwana we w’umukobwa yatewe inda akiri ku ntebe y’ishuri, bimubana ibibazo ariko aza kwibuka ko atagomba kumuhohotera amuziza ibyambayeho ahubwo amwitaho kandi anamusubiza mu ishuri bituma umwana atagira ubuzima bubi ngo bihungabanye n’uwo mwuzukuru we.

Abahagarariye Inshuti z’umuryango

Abahagarariye abarezi n’abandi batandukanye

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru