Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Senateri Nyagahura yatorewe kuyobora ’Commonwealth Parliamentary Association’

Saturday 5 May 2018
    Yasomwe na

Senateri Nyagahura Marguerite yatorewe kuyobora Ishami ry’u Rwanda ry’Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko mu Muryango w’ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth Parliamentary Association).

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aho abatowe basimbuye abari bamaze manda y’imyaka ibiri n’igice.

Iri huriro rifite inshingano zo guteza imbere umubano w’inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize Commonwealth; guteza imbere amahame y’uyu muryango arimo imiyoborere myiza, demokarasi, uburinganire, uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Komite nshya yatowe nyuma y’aho inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth yemeje ko u Rwanda ruzakira indi izaba mu 2020.

Senateri Nyagahura yabwiye IGIHE ko ari amahirwe akomeye kuba ruzakira iyo nama ikomeye, aho ihuriro ayoboye rizagira uruhare mu kuyitegura.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye kuba u Rwanda nubwo ari igihugu gito muri Commonwealth kuba rwarahawe icyo cyubahiro rwo kuba ari rwo ruzakira iyo nama ikomeye, birumvikana ni akazi kenshi cyane, ni akazi rero nk’ihuriro twiteguye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo iyo nama izagende neza.”

Abatorewe kuyobopra Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko mu Muryango w’ibihugu bivuga Icyongereza, Ishami ry’u Rwanda.

Mu bandi batowe harimo Depite Mukantabana Rose watorewe kuba umuyobozi wungirije ndetse n’abandi batandatu bari muri komite nyobozi ari bo Depite Uwiringiyimana Philbert, Depite Ruku-Rwabyoma John, Senateri Prof Nkusi Laurent, Depite Karemera Thierry, Depite Mukabagwiza Edda na Depite Mutesi Anitha.

Iyi komite itowe habura amezi make ngo manda yabo irangire ariko Senateri Nyagahura yavuze ko nta mpungenge biteye, aho ngo bitazayibuza gukora.

Yagize ati “Hasigaye amezi make kugira ngo manda y’abadepite irangire ariko hari abasenateri bafitemo umwaka hari n’abafitemo imyaka ibiri ariko ni akazi k’inteko karakomeza ni ukuvuga ko na bariya bazaba bavuyemo bazasimburwa n’abandi bazaba binjiyemo. Ni igihe gitoya cyane akazi kagakomeza kandi inzego zikuzuzwa.”
Depite Mutimura Zeno wari usanzwe uyobora iryo huriro yavuze ko u Rwanda rwungukira byinshi kuribamo, birimo guteza imbere ishoramari, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Mu 1911 ni bwo iri huriro ryashinzwe rifite izina rya Empire Parliamentary Association, rikaba ryari rihuriyemo ibihugu bike bifitanye isano n’u Bwongereza bitegekwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza birimo Australia, New Zealand, Canada n’ibindi.

Mu 1948 ryaje guhindura izina riba Commonwealth Parliamentary Association, ni na bwo hatangiye kwinjiramo ibihugu byari byarakoronijwe n’u Bwongereza birimo u Buhinde na za Malaysia, aho mu myaka yakurikiyeho ibya Afurika na byo byinjiyemo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru