Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Simba SC ishobora kwegukana Michael Sarpong

Friday 19 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Simba SC iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Tanzania ni yo ishobora kwegukana rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, uheruka kwirukanwa na Rayon Sports.

Michael Sarpong wari gusoza amasezerano ye mu mpeshyi, yirukanwe na Rayon Sports muri Mata kubera amagambo yavuze ku muyobozi wayo, Munyakazi Sadate, ko “nta bushobozi afite bwo kuyobora ikipe.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Ghana, amaze iminsi yifuzwa n’amakipe yo muri Tanzania arimo Yanga SC na Simba SC mu gihe na Rayon Sports yifuzaga kumugarura nyuma y’uko asabye imbabazi ndetse impande zombi zikaba zari zatandukanye mu bwumvikane.

Amakuru agezweho kuri Michel Sarpong avuga ko yamaze kumvikana na Simba SC ndetse icyatindije ibiganiro ari ukumvikana ku mushahara azajya ahabwa n’iyi kipe y’ubukombe muri Tanzania.

Yaba Michael Sarpong cyangwa umujyanama we umushakira amakipe, nta byinshi bavuga kuri aya makuru amwerekeza muri Simba SC.

Sarpong yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2018 avuye iwabo muri Ghana, aho yakiniraga Dreams FC.

Uyu wakiniye Liberty Professionals y’iwabo, yigaragaje mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, aho yatsinze ibitego 16.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yagiye gukora igeragezwa muri Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko amahirwe ye akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare, akinira Rayon Sports imikino itatu mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera Coronavirus.

Umwaka w’imikino wasojwe imburagihe yaratsinze ibitego bitandatu muri shampiyona.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru