Monday . 27 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Somaliya:Al-Shabab yicishije umugore amabuye

Saturday 12 May 2018
    Yasomwe na

Al-Shabab yicishije umugore amabuye imuziza ko yashakanye n’abagabo 11 kandi nta numwe bigeze bahana gatanya.

Umutwe w’Inyeshamba ugendera ku mahame ya Kisilamu, Al-Shabab wicishije umugore amabuye imushinja gushakana n’abagabo 11 kandi amahame yabo atabyemera.

Inkuru dukesha Daily Nation ivuga ko Shukri Abdullahi Warsame yahamwe n’icyaha cyo gushaka abagabo 11 kandi atabanje guhana, gatanya n’umugabo we wa mbere.

Uyu mugore yashyinguwe igice cyo hasi hasigara umutwe, abarwanyi ba Al-Shabab bamusimburanaho bamutera amabuye kugeza ashizemo umwuka mu Mujyi wa Sablale mu gace ka Shabelle.

Si ubwa mbere uyu mutwe wicishije umugore amabuye kuko no mu 2014, bishe undi mugore bamuziza ko yashakanye n’abagabo bane bo mu gace ka Barawe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru