Yanditswe na Nimugire Fidelia
Indege ya kajugjugu yo mu bwoko bwa MI-17 y’Igisirikare cya Uganda (UPDF) yakoze impanuka igwira abasirkare ba Congo (FARDC) n’aba Uganda (UPDF) gusa ntiharamenyekana umubare w’abayiguyemo.
Iyi mpanuka yabaye ku munsi w’ejo mu gace ka Rwenzori, ku mupaka wa Uganda yerekeza muri Congo.
Hari nyuma y’iminota mike ihagurutse iva Uganda yerekeza muri Congo, ijyanye ibyo kurya ibishyiriye abasirikare bari muri Operation Shujaa, yo kurwanya umutwe wa ADF.
Iyi ndege kandi ikoze impanuka nyuma y’icyumweru kimwe gusa indi yo mu bwoko bwa MI-24 iyikoze. Iyi ya mbere yayikoreye mu gace ka Port-fort cyakora yo ntamuntu numwe wayiguyemo cyangwa ngo ayikomerekeremo.
Perezida Museveni wa Uganda, we yategetse ko hakorwa iperereza mu rwego rwo kumenya impamvu nyamukuru indege za UPDF zikomeje kugirira impanuka mu kirere.
Aya maperereza agomba kuyoborwa na Maj Gen Charles Okidi, usanzwe ari umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru ibitangaza.