Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ingabo z’u Burundi zatangiye kugaba ibitero simusiga ku birindiro by’umutwe wa RED Tabara.
Zimaze ibyumweru birenga 2 ku butaka bwa Congo, mu butumwa bwo guhashya umwanzi ubigarije bamusanze mu birindiro.
Umuvugizi w’Ingazo z’u Burundi, Col Floribert Biyereke yavuze ko ku munsi w’ejo ingabo z’igihugu cye zagabye igitero ku birindiro bya RED Tabara, abarwanyi bayo bagakizwa n’amaguru.
Yagize atiu:”Twarashe ku birindiro by’umwanzi, abarwanyi barokotse barahunga”
Amakuru dukesha Rwanda tribune, avuga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Abakuru b’ibihugu bya EAC byemeje kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo.
Aha muri Kivu y’Amajyepfo niho imitwe irwanya u Burundi (RED Tabara na FNL) ifite ibirindiro.
Umutwe wa RED Tabara ufatwa nk’umwanzi wa mbere ku butegetsi bwa CNDD- FDD. Uyu mutwe washinzwe na bamwe mu bagererageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza mu mwaka 2015, ushinjwa na leta y’u Burundi gukorera itebwoba ku butaka bwayo.
Ni nawo kandi Leta y’u Burundi yashinje gutega ibisasu byategwaga ahahurira abantu benshi mu gihugu cy’u Burundi mu minsi yashize.




















