Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Sosiyete sivile irasaba ko ibigo bya Leta bigabanywa

Saturday 12 May 2018
    Yasomwe na

Uyu munsi abagize ihuriro rya sosiyete sivile, CLADHO, batangaje ko Leta ikwiye kureba ibigo byayo bikora ibintu bisa ikabikuraho kuko amafaranga bitwara yashyirwa mu bindi bikorwa by’iterambere bikenewe. Ni mu bitekerezo batanze ku ngengo y’imari ya 2028-19 iri kunozwa.

Umuyobozi w’ihuriro rya Sosiyete sivile nyarwanda, Jean Leonard Sekanyange yavuze ko iriya ngingo ari imwe muzo bagejeje kuri Komisiyo y’imari mu Nteko ishinga amategeko kugira ngo nayo izayigeze ku Nteko rusange mbere y’uko umushinga w’ingengo y’imari ya Leta 2018-2019 utorwa.

Abagize CLADHO bavuga ko barebye mu mushinga w’ingengo y’imari 2018-2019 bagasanga hari amafaranga menshi yagenewe kuzahembwa abakozi mu bigo bya Leta kandi muri byo haba hari ibifite inshingano zisa.

Sekanyange ati “Twasabye abadepite kuzasaba Leta kureba uko yahuriza hamwe ibigo bifite inshingano zisa kugira ngo amafaranga yahembwaga abakozi babyo ashyirwe mu mishinga y’iterambere.”

Abagize iyi sosiyete civile ntibatangarije abanyamakuru ibigo babona bisa n’ibindi cyangwa se bidakenewe cyane babona byavanwaho.

Umwe mu bakozi ba CLADHO wasobanuye ibikubiye mubyo basabye Abadepite yavuze ko basabye Leta kwirinda gushyiraho ibindi bigo ndetse n’ibihari bifite inshingano zisa bikavanwaho ntibikomeze gutwara ingengo y’imari.

Usibye za Minisiteri 23 na bimwe mu bigo bizishamikiyeho, ibindi bigo bya Leta bibarirwa muri 36 birimo; FARG, Higher Education Council (HEC), Institute of Legal Practice and Development (ILPD), Media High Council, National Agricultural Export Development Board (NAEB), National Capacity Building Secretariat (NCBS), National Children Commission, National Council of Persons with Disabilities, National Electoral Commission, National ID Agency, National Industrial Research and Development Agency, Local Administrative Entities Development Agency (LODA), Rwanda Land Management and Use Authority, Rwanda Inspectorate Competition and Consumer Protection Authority (RICA), National Institute of Statistics of Rwanda, National Law Reform Commission, National Post Office, National Orders and Decorations of Honour (CHENO), Institute of National Museums of Rwanda, National Women’s Council, Office of the Government Spokesperson, Public Service Commission, Road Maintenance Fund, Rwanda Transport Development Agency (RTDA), Rwanda Academy of Language and Culture, Rwanda Civil Aviation Authority, ITORERO ry’igihugu, Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission, Human Rights Commission, Rwanda Environment Management Authority (REMA), Rwanda Education Board (REB), Workforce Development Authority (WDA), Rwanda Investigation Bureau (RIB), Rwanda Biomedical Center, Rwanda Revenue Authority ( RRA), Rwanda Utilities Regulatory Agency (RURA), Rwanda Development Board, Rwanda Standards Board, Rwanda Agriculture Board n’ibindi…

Sosiyete civile yasabye ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi ingana na 10% yakorengerwa kuko ari nto kandi ari bwo bufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda. (2017: 32% ku musaruro mbumbe w’igihugu/GDP)

Mu kunononsora ingengo y’imari ya 2028-19 kandi basabye ko Leta yerekana uko yateganyije guhangana n’izuba ry’igikatu rishobora kuzateza amapfa nk’uko byegenze ubushize muri Kayonza, Bugesera, Kirehe na Ngoma.

Sosiyete sivile ngo izakomeza ubuvugizi mu nzira yo kugeza abanyarwanda ku buzima bwiza mu bukungu, uburezi, ubuzima n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru