Ndayambaje Jean Claude
Nyuma y’ubwumvikane buke bwagiye bwumvikana mu ikipe ya Musanze fc ndetse bamwe mu bakinnyi bakagenda bikoma team manager bavuga ko batumvikana nawe kuri ubu yamaze gusezera inshingano ze muri iyi Kipe.
Duheruka kubagezaho inkuru ko mu nama yahuje ubuyobozi bwa Musanze fc n’abakinnyi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 bagaragaje ko badashaka team manager ubwo we atari muri iyi nama kuko yari mu mahugurwa i Kigali yateguwe na UEFA .
Aganira na mamaurwagasabo.rw yavuze ko nta myanzuro y’inama arabona mu gihe iki kinyamakuru cyari cyamaze kumenya amakuru ko yaba yahagaritswe ariko bikiri ubwiru.
Ku mukino wahuje Musanze fc na Bugesera fc Uwihoreye Ibrahim yagaragaye muri stade yicaye mu bafana bica amarenga ko yaba yarirukanwe nubwo ku ruhande rwa ikipe ntacyo kugeza ubu baratangaza ariko nyuma y’inama umuyobozi wa Musanze fc Bwana Tuyishimire Placide yatangarije Radio Rwanda ko bagiye kureba ikibazo icyo ari cyo cyose kibangamiye abakinnyi kugira ngo babone itsinzi kugira ngo gikemuke.
Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 1 Ugushyingo 2021, inkuru yabaye kimomo binyuze mu butumwa Uwihoreye Ibrahim yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze asezera ku bakinnyi, ashimira n’uburyo nakoranye mu myaka ibiri yari amaze muri iyi Kipe yagezemo kuva mu mwaka was 2020.
Yagize ati "Congratulations guys! Mfashe
uyu mwanya ngo mbashimire ...
Imbaraga ,umuhati ndetse n’ubushobozi mwagaragaje uy’umunsi.
Ntabwo byari byoroshye gusa mwabikoze kandi abanya-Musanze barinshimye ku bwanyu.
Turashimira Imana yaduhaye intsinzi ,
by’umwihariko bibaye ngombwa ko tutazakomezanya nka Team Manager wa Musanze F.C
Ndabashimira cyane, mukomeze kugira ibihe byiza!
God bless you All!."
Uwihoreye Ibrahim, yamenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru wa Radio Energy ikorera i Musanze akora ibiganiro bya siporo, nyuma yaje kwerekeza mu gihugu cya Turkey mu bijyanye n’amasomo , ubwo yaje kugaruka mu Rwanda asanga ikipe ya Musanze iri mu bihe bibi yaje gusimbura team manager witwa Niyonzima Patrick wakoraga izi nshingano akorera na radio .
Izi nshingano zahise zihabwa Imurora Japhet bakunze kwita" Drogoba" byagateganyo nawe uherutse gusezera umupira w’Amaguru akerekeza mu nzira z’ubutoza kuri ubu atoza ikipe y’abato ya Musanze fc.






















