Umukandida Perezida, Tinubu Bola Ahmed ari kuza imbere ya Atiku Abubakar na Peter Obi bahanganiye kwicara ku ntebe y’Umukuru w’igihugu cya Nigeria mu matora ya Perezida.
Amajwi yabaruwe mu ntara 14 muri 36 zigize Nigeria, Umukandida Perezida Tinubu w’Ishyaka riri ku butegetsi yatsinze ku gipimo cya 44%. Yakurikiwe na Kandida Atiku waje afite 33%.
Peter Obi wo mu ishyaka ry’abakozi we yabaruriwe amajwi 18% nabwo bitewe nuko yakubise inshuro Tinubu muri Leta ya Lagos ari nayo murwa Mukuru wa Nigeria.
Gusa nubwo amajwi yabaruwe gutyo muri izo ntara, Amashyaka ya The Peoples Democratic Party (PDP) na the Labour Party batangiye kuvuga ko hatabayeho umucyo mu kubarura amajwi bitewe na sisiteme y’ikoranabuhanga ikoreshwa.
Gusa nubwo bavuze batyo, komisiyo y’amatora yigenga yateye utwatsi ayo magambo, ivuga ko birimo gukorwa mu mucyo.
Chairman w’iyi Komisiyo, Mahmood Yakubu yavuze ko amajwi akomeza kubarurwa no mu zindi ntara.



















