Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Tshisekedi yashyizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru

Wednesday 29 January 2025
    Yasomwe na

Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba yari n’Umuyobozi w’ingabo muri iyo ntara, Peter Nkuba Chilimwami, Perezida Tshisekedi yashyizeho umusimbura nubwo intara amwoherejemo yose ifitwe n’umutwe wa M23 kugeze i Goma mu mugi Mukuru wayo.

Kuwa 28 Mutarama 2025 nibwo Umuvugizi w’umutwe wa M23 yigambye urupfu rwa General Majol Peter Chirimwami Nkuba. Yiciwe i Kasengezi muri Minova ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.

Kuri uyu wa 28 Mutarama 2025 Perezida Tshisekedi yahise ashyiraho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru, General Major Kakule Eva Somo, gusa ntiharamenyekana niba azakorana na M23 ifite iyo ntara.

General Major ahawe kuyobora intara yamaze kujya mu maboko ya M23

Mbere yuko agirwa Guverineri, Gen. Maj. Kakule Eva Somo yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije ku rugamba FARDC yari ihanganyemo na M23 kuri Teritwari ya Lubero akaba yanayoboraga Brigade ya 31 ushinzwe gutanga abasirikare bihuse ku rugamba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru